Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko abasivili 10 bamaze kuburira ubuzima mu bushyamirane bukomeje kubera mu muhora wa Hormuz.
Rubio yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Washington DC.
Ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije gahunda yise “Umushinga w’ubwisanzure” ugamije kurindira umutekano ubwato bw’ubucuruzi bunyura mu muhora wa Hormuz ufunze kuva 28 Gashyantare 2026.
Ibi byatumye impande zombi zitangira kurasana biteza ipfu 10 ku basare bakora mu mato y’ubucuruzi anyura mu muhora wa Hormuz.
Mu kiganiro, Rubio yashimangiye ibiherutse gutangazwa ma Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ko Ingabo zirwanira mu mazi za Amerika zasenye amato arindwi ya Iran muri uyu muhora.
Yasobanuye ko kandi Amerika izakomeza ibikorwa bigamije gufungura umuhora wa Hormuz kugira ngo isubizeho ubwisanzure bw’ingendo zo mu mazi, harimo no gufasha amato menshi y’ubucuruzi yari yaraheze muri aka gace.
Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko iki gikorwa gifite intego yo kurinda abo yise inzurakarengane mu bucuruzi bifashisha uyu muhora , ndetse ko kikazamara igihe gito.
Yagize ati “ Ni umushinga igamije kurinda amato y’ubucuruzi adafite aho ahuriye n’intambara, akomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’ubushotoranyi bya Iran.”
Yongeyeho ko muri iki gikorwa, ingabo za Amerika zitazinjira mu mazi cyangwa mu kirere cya Iran, ashimangira ko Iran itagomba gukomeza kubangamira ubucuruzi mpuzamahanga.
Ati “Iran ntishobora kwemererwa gukumira ibihugu bidafite uruhare mu makimbirane n’ibicuruzwa byabyo kunyura mu mazi mpuzamahanga.”
Yavuze kandi ko amato abiri y’ubucuruzi ya Amerika, hamwe n’amato y’intambara, yamaze kunyura muri uwo muyoboro.
Ku ruhande rwa Iran yahakanye ko hari amato yanyuze muri uwo muhorwa wa Hormuz, nubwo sosiyete itwara ibintu mu nyanja ya Maersk yatangaje ko ubwato bwayo bwitwa Alliance Fairfax, bufite ibirango bya Amerika, bwavuye mu Kigobe ku wa Mbere burinzwe n’ingabo za Amerika.
Intambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran Kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, yatumye Iran ifunga umuhora wa Hormuz nk’intwaro y’intambara bibangamira urujya n’uruza muri iyi nzira byatumye ibikomoka kuri peteroli bizamuka hirya no hino ku Isi.
Umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20 % by’ibikomoka kuri peteroli Isi ikenera.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

