Connect with us

Sports

Umurozi w’amakipe yo mu Rwanda yahaye gasopo abanyamakuru b’imikino

Published

on

Uyu mugabo ukomoka muri Tanzania, yavuze ko amaze igihe kinini mu mwuga wo gufasha amakipe kugera ku ntsinzi abinyujije mu cyo yise “Dua” na “Dawa”, aho ngo umukino wa mbere yakoze ari uwo Terminus yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 4-3 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Mupenzi yavuze ko mu mwaka ushize ari we wafashaga Ikipe ya Kiyovu Sports mbere y’uko iza kwivangira bigatuma iva ku gikombe cyegukanywe na APR FC.

Ati “Rimwe nigeze gukorera ikipe itsinda Kiyovu Sports maze bararakara, baranavuga ngo nimfusha umuntu ntibazaza kumushyingura, ni ko gufata icyemezo cyo gukorana na bo. Nagumye muri Kiyovu igihe kinini nkorana n’abantu bayo baba mu Bubiligi, nyuma baza gushwana na perezida wayo barabihagarika.

Yakomeje agira ati “Urebye igihe nayikoreraga yari imeze neza itsinda, gusa baje kubyica birangira APR ibatwaye igikombe.”

Ibijyanye n’amarozi mu mupira w’amaguru, biravugwa ariko aya makipe uyu mugabo avuga, nta n’imwe irabyemera ko ibikora ndetse n’abayobozi bayo bahora iteka babyamaganira kure.

Mupenzi yongeyeho ko nubwo we na bagenzi be bafasha amakipe, itangazamakuru rya siporo mu Rwanda rikomeje kubavangira aho kuri we ngo asanga riri mu byishe umupira w’imbere mu gihugu.

Ati “Itangazamakuru rya Siporo riri ku isonga mu kwica umupira. Usanga birirwa bavuga nabi abatoza babinjirira mu kazi bikarangira ntawe ukiramba mu ikipe nyamara bitakunda ko ugera ku musaruro utahawe umwanya.”

Yakomeje agira ati “Hejuru y’ibi natwe baratwinjirira. Ubundi ku Isi yose nta hano na hamwe wagera ku ntsinzi udafite “Dua” cyangwa “Dawa”.”

“Rero ndashaka guha ubutumwa abanyamakuru ko nibatarekera aho ibyo bari gukora bazabona ishyano kuko iyo umuntu ashaka kukwimisha umugati na we ntacyo utamukorera [kibi].”

Uyu mugabo yatangaje ibi mu gihe uburozi buri mu bintu byakunze kuvugwa kenshi mu mupira w’amaguru.

Bivugwa ko mu makipe yose mu Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yifashisha izi mbaraga, aho bidakozwe n’ubuyobozi bigakorwa n’abakinnyi cyangwa abatoza ku giti cyabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *