Connect with us

Sports

Gitego yatsinze uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Published

on

Mu mpera z’iki cyumweru gishize mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe ndetse n’andi marushanwa arakomeza mu gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Uko ni na ko bimeze ku bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gukina hanze y’u Rwanda bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.

Muri Kenya bakinaga igikombe cy’igihugu AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze Compel FC ibitego 3-1, harimo ibitego bibiri byatsinzwe n’uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ukomeje kwitwara neza muri iyi kipe.

Igitego cya mbere Gitego yagitsinze ku munota wa 40+2  nyuma yaho Kayci Odhiambo yari yafashije ikipe kwishyura igitego yari yabajwe na Compel FC.

Gitego Arthur yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 62 kiba igitego cya kabiri atsinze mu mukino, uyu mukino warangiye AFC Leopards isezereye Compel FC muri 1/4 iyitsinze ibitego 3-1.

Muri Ukraine shampiyona yarakomeje ku munsi wa 25, FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo kapiteni Djihad Bizimana yatsinze Metalist 1925 ibitego 3-0 muri uyu mukino yakinnye iminota yose y’umukino.

Kryvbas iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54 irushanwa na Shakhtar Donetsk ya mbere amanota arindwi mu gihe habura imikino itanu ngo shampiyona irangire.

Mu gihugu cya Morocco AS FAR Rabat ikinamo Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yatsinzwe Hassain d’Agadir ibitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona irusha iya kabiri Raja Casablanca amanota ane.

Muri uyu mukino Imanishimwe yongeye kubanza mu kibuga asimburwa ku munota wa 88.

Ku wa Gatandatu, mu Bubiligi hakinwe imikino ya Shampiyona, St. Liège ikinamo Hakim Sahabo yongera kunganya indi nshuro ibitego 1-1 ubwo yahuraga na St.Truidense.

Muri uyu mukino Sahabo yongeye kubanza mu kibuga akina iminota yose.

Ni mu gihe umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG atigeze agaragara mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Royal Anterwp ibitego 2-1.

Muri Macedonia KF Shkupi ikinamo myugariro Rwatubyaye Abdul yatsinze Tikves kavadarci ibitego 3-2  mu mukino Rwatubyaye yakinnye iminota yose ndetse ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 58 inganya na Struga Trim iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona yo muri iki gihugu.

Mu gihugu cya Norvge, myugariro Mutsinzi Ange yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye FC Jerve yo mu cyiciro cya kabiri yatsinzemo sotra ibitego 2-0.

Muri Sweden, Byiringiro Lague yongeye kugaragara  mu bakinnyi 18 ikipe ye ya Sandvikens IF yifashishije mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri muri Suède  yaganyijemo na Gefle ikinamo  Rafael york ibitego 2-2.

Mugenzi we Mukunzi Yannick yakinnye uyu mukino kuko yinjiye mu kibuga ku munota wa 76 naho Rafael York yasimbuwe ku munota wa 70.

Al Ahli Tripoli muri Libya ikinamo Manzi Thierry yo ntiyakinnye muri izi mpera z’icyumweru ahubwo ifite umukino Kuri uyu wa Mbere na Al Khums.

Rutahizamu Nshuti Innocent ukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri One Knoxville nta mukino yari afite muri izi mpera z’icyumweru.

Umunyezamu Ntwali Fiarce ukinira TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yatsinzwe na Moroka Swallwos ibitego ibitego 2-1 mu mukino ya Fiacre yakinnye iminota yose y’umukino.

Kugeza ku munsi wa 25 wa Shampiyona TS Galaxy iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37 mu mikino 23 imaze gukina.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *