Connect with us

Entertainment

Perezida wa Rayon Sport ngo azongera kwiyamamaza nasoza iyi manda

Published

on

Biravugwa ko perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yaba yaramaze gufata umwanzuro wo kongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports mu gihe manda ye izaba irangiye.

Mu Kwakira 2024, Uwayezu Jean Fidele azaba asoje manda y’imyaka 4 yatorewe tariki ya 24 Ukwakira 2020 yo kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Mu gihe ari mu mwaka we wa nyuma benshi bibaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe mu gihe azaba asoje manda ye, inshuro nyinshi n’iyo ahuye n’itangazamakuru ribimubazaho.

Uyu mugabo benshi bemeza ko yagerageje gushyira ku murongo Rayon Sports ahereye ku kibazo cy’amikoro aho batagishwana n’abakinnyi kubera gutinda guhemba, akaba arimo arwana no kubaka Rayon Sports ihangana mu kibuga, muri Nyakanga 2023 yari yavuze ko atazongera kwiyamamaza.

Icyo gihe yagize ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri, imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe. Ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza imyaka ine. Nibabe bitegura bashake uzansimbura.”

 

Ariko na none yaje gusa n’uwisubiraho tariki 15 Mutarama 2024, avuga ko mu gihe abakunzi b’iyi kipe bamwereka ko bakimukeneye na we akaba agifite umwanya yakomezanya na Rayon Sports.

Icyo gihe yagize ati “Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda yanjye, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo nakoze. Nibasanga narabakoreye neza bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye ngasanga mbifitiye umwanya nzaza.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi ni uko uyu mugabo yamaze kuryoherwa n’umupira ndetse yumva atawujya kure ahubwo yakomeza kuyobora Rayon Sports mu yindi myaka 4 iri imbere aho yumva izaba imaze kuba ikipe ikomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku ngoma ye ni bwo yashinze ikipe ya Rayon Sports y’abagore aho yahereye mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita inegukana igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports y’abagabo ikaba imaze kwegukana ibikombe bitatu, igikombe cy’Amahoro cya 2023, Super Cup ya 2023 ndetse na RNIT Savings Cup na yo yakinwe umwaka ushize.