U Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku ikoresha ry’ingufu za nucléaire muri Africa

Economy NEWS

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire izateranira i Kigali kuva ku wa 18-21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama izwi nka “Nuclear Energy Innovation Summit for Africa” ihuriza hamwe, abakuru b’ibihugu, abahagarariye ibihugu byabo, abahanga mu ikoranabuhanga, ndetse n’abahanga mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, harebwa uko izi ngufu zabyazwa umusaruro kuri uyu mugabane.

Uy’uyu mwaka izitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’abategura iyi Nama.

Bagize bati “Tunejejwe no gutangaza ko Nyakubahwa Dr. Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania azitabira inama ya ‘Nuclear Energy Innovation Summit for Africa’ izebera i Kigali.”

Iyi nama kandi izitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Zeine, Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA), Rafael Mariano Gros n’abandi.

Kwitabira iyi nama bigaragaza ubushake bw’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu zitangiza, gushyigikira ubufatanye bwa Afurika n’uburyo burambye bwo gutera inkunga imishinga yo guteza imbere ingufu za nucléaire muri Afurika.

U Rwanda rugiye kwakira iyi Nama mu gihe rukomeje guteza imbere gahunda yarwo yo kwisunga ingufu za nucléaire mu mishinga itandukanye nko gutanga amashanyarazi kwifashishwa mu buvuzi n’ahandi.

Muri Werurwe 2026 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB cyatangaje ko igenzura ryakozwe n’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire (IAEA) ryasanze u Rwanda rugeze ku rugero rwiza mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije amahoro n’iterambere.

Izi nzobere zisuzuma ingingo 19 zirimo gahunda y’igihe kirekire y’igihugu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, uburyo bwo kurinda abantu n’ibidukikije, uburyo bw’imari ifatika igenewe kubaka no kwita ku nganda, abakozi bashoboye gukora imirimo ijyanye n’ingufu za nucléaire, amategeko n’ibindi.

Isuzuma rya mbere ryakorewe u Rwanda kuva tariki 2-9 Werurwe 2026, ryagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza ku ngingo nyinshi zerekeye ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire.

U Rwanda rufite gahunda yo kubaka inganda nto z’ingufu za nucléaire zizatuma rwongera ingano y’amashanyarazi rutunganya akava kuri megawatt 447.

RAEB ivuga ko bitarenze mu 2028 abakozi 234 bazaba bakenewe bazaba barabonetse ku buryo mu myaka ya 2030 uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire rwaba rwaratangiye gutanga amashanyarazi.

Mu mpera za 2025, Kaminuza y’u Rwanda yatangije ishami ryigisha ibyerekeye ingufu za nucléaire hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abashobora kubyaza umusaruro izi ngufu.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *