Connect with us

Politics

Televiziyo yo mu Bubiligi mu mazabira nyuma yo gutangaza ko Tshisekedi yaje mu Rwanda Kwibuka

Published

on

RTBF Televiziyo yo mu Bubiligi, iri ku gitutu nyuma yo gutangaza ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko Tshisekedi na we yari yaje i Kigali, mu gihe hari andi makuru yavugaga ko yagiye mu Bufaransa nyuma yo guhura mu ijoro rya tariki ya 6 Mata n’abahagarariye abaturage bo mu bwoko bwa Téké na Kwango bahanganye kuva mu 2022.

Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yahakanye amakuru y’iki gitangazamakuru, asobanura ko Umukuru w’Igihugu cyabo yagiye mu mahanga muri gahunda yihutirwa.

Ati “Perezida Félix Tshisekedi ntabwo yagiye i Kigali kwitabira igikorwa cyo kwibuka jenoside nk’uko byatangajwe na RTBF. Ahubwo yagiye mu mahanga muri gahunda z’igihugu zihutirwa.”

Nyuma y’igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga, iki gitangazamakuru cyatangaje ko bitandukanye n’ibyo cyari cyatangaje, Tshisekedi ataje i Kigali mu gikorwa cyo kwibuka.

Cyagize kiti “Ntabwo Perezida wa RDC yagiye i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi nk’uko byari byatangajwe mu makuru yacu y’umunsi saa saba z’amanywa. RTBF isabye imbabazi ku bw’iri kosa.”

Aya makuru yari yarakaje bamwe mu Banye-Congo bitewe n’uko igihugu cyabo kitabanye neza n’u Rwanda.

Le plus grand site d'information en république démocratique du congo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi