Connect with us

Rwanda

Perezida Kagame yavuze ku munyamabanga wa USA Anthony Blinken wagoretse imvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Published

on

Perezida Kagame yavuze ko babwiye Amerika ko ibyo kugoreka amateka ya jenoside no kuyiha indi nyito bajya babikora mu yindi minsi ariko bakareka tariki ya 07 Mata ikaba iyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe, Blinken yavuze ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”

Perezida Kagame yabajijwe niba hari icyo yaba yaraganiriyeho na Bill Clinton wari uyoboye intumwa za Amerika zitabiriye umuhango wo Kwibuka kijyanye n’uburyo Amerika yakomeje kwinangira ku gukoresha imvugo iboneye ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Mu gusubiza yagize ati “Bill Clinton twagiranye ibiganiro byagutse hamwe n’itsinda yari ayoboye […] ni ibiganiro byagarutse ku mubano wacu, ndetse n’icyo kiri mu byaganiriweho hamwe n’ibindi.”

Bill Clinton ni we wari Perezida wa Amerika ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Ni we Perezida wa mbere wa Amerika wemeye ko igihugu cye cyatereranye Abatutsi bicwaga.

Ku magambo ya Blinken, yavuze ko kuba Amerika ikigoreka imvugo, ari ibintu we yaboneye igisubizo kera binyuze mu ibaruwa yasabye ko yandikwa isubiza ubutumwa bwa Amerika.

Ati “Kuri njye, kiriya kibazo cyasubijwe kera, ubwo twagaragazaga uruhande rwacu, si kera cyane nko mu 2014 cyangwa 2015. Twabonye ubutumwa buturuka hirya no hino ku Isi budufata mu mugongo, icyo gihe twabonye ubutumwa ku ruhande rumwe buvuga ku Kwibuka, budufata mu mugongo; hanyuma ku rundi ruhande, buvuga ku bya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, […] icyo gihe igihugu cyacu cyandikiye Amerika.”
“Ibyo nabasabye icyo gihe, narababwiye nti Amerika cyangwa se ikindi gihugu, gifite uburenganzira bwo kutubwira ibyo batekereza, byaba bidushimisha cyangwa se bitadushimisha, ibyo nta kibazo. Tuzabyakira.”

“Hanyuma ingingo y’ingenzi ya kabiri, narababwiye nti kuri iki gikorwa cyo kwibuka, twishimira ko mwifatanyije natwe, ariko kuri izi ngingo zindi, hari ikintu kimwe twifuza kubasaba.”

Yakomeje avuga ko “Mu ibaruwa turababwira tuti ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka […] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?”

“Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.”

Bwana Blinken abinyujije ku rubuga rwa X,yavuze ko Amerika yifatanyije n’abaturarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside.”

Uyu ntiyavuze ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo yavuze ko bibuka ibihumbi byinshi by’abatutsi, Abahutu,Abatwa, n’abandi “babuze ubuzima mu minsi 100 y’urugomo rurenze ukwemera.”

Sosok Antony Blinken, Calon Menteri Luar Negeri Amerika Serikat - Dunia Tempo.co

Umunyamabanga wa USA Anthony Blinken