Connect with us

Rwanda

Urujijo : Umwe mu bakekwaho Jenoside mu murenge wa Mukura aratoteza umurinzi w’Igihango

Published

on

Kayonga Barnabasi usanzwe ari muri komite y’abacitse ku icumu mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro aravugwaho gutoteza umwe mu barinzi b’Igihango wahishe abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 

Amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko Barnabasi avugwaho gukora Jenoside akica abatutsi ndetse akanasahura imitungo yabo. Kuri ubu aravugwaho gutoteza umwe mu barinzi b’Igihango utuye mu kagari ka Kabuga Umurenge wa Mukura ari naho yatorewe nk’umurinzi w’Igihango.

 

Umwe mu baganiriye na Rwandanews24 utashatse kwivuga amazina kubera impamvu z’umutekano we avuga uyu murinzi w’igihango wahishe abatutsi barenga 5 kandi bose bakaba bararokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Barnabas yatangaje ko hari umwe mu bihishe iwe wacitse ku icumu witwa Murenzi Clement bakunze kwita Kodo ngo yaba yarafashwe nabi muri icyo gihe.

 

Ngo uyu Murenzi Clement yatumye Barnabas kuzavuga ko yamutumye ko uyu murinzi w’igihango yamufashe nabi bityo ko adakwiye kuba umurinzi w’igihango.

 

Aho bibera urujijo ni uburyo uyu Kodo yaba yaratumye Barnabas kandi azi neza ko ariwe wamwiciye umuryango.

 

Abatangabuhamya batandukanye babyiboneye n’amaso bavuga ko biboneye Barnabas mu bitero bitandukanye byicaga abatutsi by’umwihariko, yagaragaye mu bitero byahitanye umuryango wa Ukobucyeye Fidele na Mukamwarabu n’abana babo bose ukuyemo uyu Kodo wabashije kurokoka Jenoside. Uyu muryango niwo Kodo akomokamo.

 

Uyu Kodo yiciwe umuryango we wose hakarokoka we wenyine hakaba hibazwa uburyo yaba yaratumye Barnabas azi neza ko ari mu bamwiciye umuryango.

 

Ikindi cyatunguranye n’uburyo Barnabasi yabwiwe gutumira Kodo ngo asobanure ubu butumwa yatanze ntiyaboneka ndetse ntiyasobanura impamvu atabonetse.

 

Ubu butumwa yahaye Barnabas, nyirubwite Kodo niwe wagombaga kubwivugira mu nama yabaye ku wa kabiri tariki ya 2 Mata 2024 yari igamije gutegura icyunamo ndetse ikaza kuganira no kuri iyi ngingo yo kwamburwa uburinzi bw’igihango bwahawe uwo muturage.

 

Nubwo Kodo atayibonetsemo kandi abandi bose bari batumiwe babonetse, iyi ngingo ubwayo ntiyabashije kuganirwaho kuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel yavuze ko iyi nama yayitungujwe bityo asaba yashyirwa ku wundi munsi nyuma y’icyunamo kandi ikazabera mu Kabuga nyiri izina aho uyu murinzi w’igihango atuye akanahatorerwa hari n’abaturage. Hari hashize imyaka igera kuri ine uyu murinzi w’igihango ahatorerewe.

 

Kayonga Barnabas si ubwa mbere avuzweho ibikorwa nk’ibi bamwe mu bacitse ku icumu bafata nko gupfobya cyangwa gutoneka abacitse ku icumu. Mu myaka 3 ishize kandi ikurikirana uyu Kayonga Barnabas yagiye agaragarwaho imvugo n’ibikorwa bitandukanye bipfobya Jenoside ndetse abaturage cyane cyane abacitse ku icumu bagiye bandikira Umurenge bagaragaza ibyo bikorwa.

 

Ibikorwa byo gushaka kwambura kwitwa umurinzi w’igihango uwo muturage wahishe abatutsi muri Jenoside bivugwa ko abishyigikiwemo na Leonille Mukashema Perezidante wa Ibuka mu kagari ka Kabuga ndetse na Uwicyeza Domitilia umugore wa Kayonga Barnabas.

 

Ubwanditsi