Connect with us

Politics

Menya operasiyo ikomeye abasirikare b’Inkotanyi bakoze yo gufata i Butare, ahari Ingabo z’Abafaransa

Published

on

Ni byagarutsweho n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze ko yigeze gusurwa na General Romeo Dallaire wari umuzaniye ubutumwa.

Yavuze ko muri ubwo butumwa harimo ko General Romeo Dallaire yasabye Paul Kagame kutazareka Inkotanyi zinjira muri Butare. Avuga ko muri Butare harimo Ingabo z’Abafaransa zikomeye ko kandi zifite n’ibikoresho bikaze.

Amateka avuga ko muri icyo gihe perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari ahitwa i Musha ho muri Rwamagana, ndetse ingabo yari abereye umugaba mukuru zimwe zari ziherereye Bugesera zishaka kwereza ahandi hatari muri Butare.

Paul Kagame utararyaga umunwa yahise ategeka abasirikare be bari bayobowe na Afande Fred Ibingira guhita binjira i Butare. Nyuma yamasaha make Butare yaje kwigarurirwa n’ingabo za Paul Kagame.

Ay’amateka avuga ko ingabo z’Abafaransa zari muri Butare zari zifite ibikoresho by’agisirikare byinshi ndetse n’indege zikomeye z’intambara, nka Mirage-F1 CR enye, Spcat Jaguar nazo zari 4. Bari bafite kandi kajugujugu zitandukanye nka Gazelle 10, bafite Super Puma 3 n’izindi.

Muri icyo gihe Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zari zifite imbunda nto zirimo izo mu bwoko bwa AK-47 n’izindi mbunda za Mashin Gun. Ariko ntibyabujije ko batsinda Abafaransa bari bafite ibikoresho by’agisirikare byo ku rwego rwo hejuru.

Urugamba rwaje gukomereza imbere kugeza Inkotanyi zifashe u Rwanda rwose.