Connect with us

Entertainment

Mama Sava yatangaje ko atazasubira mu rusengero nyuma yaho umuhanuzi amuhanuriye ko azarongorwa na Papa Sava

Published

on

Umukinnyi wa Filimi,Mama Sava’yatangaje ko ari guhangana n’umupasiteri uheruka kumuhanurira ko azashakana n’umuyobozi we muri filime ya Papa Sava.

Mu kiganiro Sunday Choice cyo ku ISIBO TV, Mama Sava yahamije urugamba arimo ati:“Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.”

Yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubu buhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Uyu yemeje ko ubu buhanuzi yahanuriwe budafite ishingiro kubera ko Imana ikwiye kumenya gutandukanya Papa Sava na Niyitegeka Gratien.Uyu yavuze ko Imana asenga atari injiji ku buryo inanirwa gutandukana Papa utabaho kuko n’izina ry’umukinnyi wa filimi na Niyitegeka Gratien uzikina.

Abajijwe niba yaba atarimo guhangana n’ubuhanuzi bw’Imana, Mama Sava yavuze ko arimo ahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.

Uyu mupasiteri ngo yahanuriye Mama Sava bataziranye kuko uru rusengero yarugiyemo kubera inshuti ye yari yamutumiye.

Mama Sava yakabije inzozi yinjira mu bakinnyi b' - Inyarwanda.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *