Ku nshuro ye ya mbere, umunyarwenya Saad Ssozi, uzwi nka Rango Tenge Tenge nku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, agiye gusura u Rwanda.
Uyu munyarwenya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko azaba aje mu gitaramo azahakorera mu iserukiramuco rya ‘Tintin Summer Festival’, ku wa 1 Kanama 2026.
Ati “Muraho nshuti zanjye zo mu Rwanda? Ku nshuro ya mbere, ngiye kuza i Kigali mu Rwanda. Muze duhure imbonankubone mu iserukiramuco rya Tintin Summer Festival 2026. Tuzahahurire”.
Iri serukiramuco rizabera ku mbuga ya Tintin Kids Play Centre iherereye ku Kimihurura tariki ya 01 Kanama 2026.
Tenge Tenge ni umwana w’umunyarwenya w’imyaka 13 y’amavuko uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga guhera muri 2023 bitewe n’imibyinire ye isekeje ndetse no gukora ibintu bitangaje mu maso ye manini.
Muri 2023 uyu mwana w’umuhungu yatangiye kwigarurira amarangamutima y’abantu ubwo yashyiraga amashusho ye hanze arimo n’aho yari ari kuririmba mu ndirimbo agira ati “Tenge tenge tengerere”.
Icyo gihe byanamuhaye abantu babarirwa muri miliyoni z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barimo abasaga miliyoni 12.5 kuri TikTok, miliyoni ebyiri kuri Instagram n’ahandi.
Rango Tenge Tenge yarushijeho kwamamara mu Rwanda kuva muri Gashyantare 2024 ubwo yahuriraga na The Ben ku rubyiniro muri Uganda.
Icyo gihe uyu mwana w’imyaka hafi 13 y’amavuko yanahundagajweho amafaranga n’abafana bari bitabiriye icyo gitaramo cy’urwenya cya ‘Comedy Store Ug’ cyari cyabaye ku wa 14.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

