Connect with us

Entertainment

Umwe mu nkingi za mwamba mu Muziki w’Uburengerazuba agiye gusohora EP iriho indirimbo 7

Published

on

Umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wo  mu ntara y’iburengerazuba, Patient Ntwali, ukoresha Fica Magic nk’izina ryo ku rubyiniro agiye gusohora Extended Play (EP) iriho indirimbo 7 yitiriye “Ibituruta” nk’imwe mu ndirimbo ziyigize.

 

Ibituruta EP ya Fica Magic, Umwe mu baririmbyi bazwiho guhogoza izajya hanze kuwa gatandatu, tariki 06 Mutarama 2024, nk’uko yabitangarije Rwandanews24.

 

Ati “Ni EP igiye kujya hanze tariki 06 Mutarama 2024, nyuma y’alubumu ebyiri mperuka gushyira hanze, izaba iriho indirimbo nahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye kandi nzi neza abakunzi b’umuziki bazayishimira.”

 

Tumubajije Impamvu indirimbo yayise ibituruta, avuga ko bisanga abahanzi benshi usanga bakunda umuziki ariko kuwukora ukabahenda kubera ibibazo by’ubushobozi buke, bitandukanye kure nibyo binjiza bawuvanyemo.

 

Akomeza avuga ko kuri iyi EP hazagaragaraho ahanzi barimo Khalidy, Isha Mubaya, Joskid, Bexxx RhB n’abandi batandukanye.

 

Mu gusoza yashimiye abakomeje kumushyigikira mu muziki we by’umwihariko umuryango we n’abahanzi bagenzi be.

 

Indirimbo ziri kuri iyi EP zatunganyijwe n’aba Producer batandukanye barimo Yakozweho Yes beat, Yang p beat, Mercury beat na Berts beat.

 

Iyi EP izamurikwa ku mugaragaro mu kabyiniro ka Dalumma mu karere ka Rubavu, aho kwinjira azaba ari ibihumbi 2 Frw.

 

Fica Magic yaherukaga gusohora Album yitiriye imfura ye Gomez mu ntangiriro za 2022, nyuma yagiye yumvikana mu ndirimbo nyinshi yagiye ahuriramo n’abahanzi batandukanye, muri uyu mwaka, mu gihe muri 2018 yari yarasohoye indi Alubumu yise Babiri Zeru.

Wanyura hano ukabasha kumva Gomez, imwe mu ndirimbo za Fica Magic

Fica Magic Gomez Official Audio Year 2022