Connect with us

Politics

Israel yagabweho ibitero bya drone missiles zisaga 50 icyarimwe igitero cyakozwe na Iran

Published

on

Israel yaraye igabweho ibitero bya Drone Missiles zisaga 50 na Iran, aba hackers ba Iran nabo bagabye igitero kuri system zitanga amashanyarazi i telaviv mu murwa mukuru.

Iran ishobora guhura n’ikibazo gikomeye cyo mu burasirazuba bwo hagati, Iran  yagabye igitero kinini cy’indege zitagira abapirote  ziturika kandi zirasa misile kuri Israel mu gitero cyayo cya mbere cyibasiye ku butaka bwa Israel, bituma akanama gashinzwe umutekano ku isi gashobora guhamagarira inama yihutirwa ku iki cyumweru.

Ku wa gatandatu, umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Rear Admiral Daniel Hagari, yatangaje ko Iran yarashe misile nyinshi  ku butaka muri Israel, inyinshi muri zo zikaba zarafatiwe hanze y’umupaka wa Israel. IDF yavuze ko misile nyinshi  ziva mu kirere cya Iran zagaragaye ko zegereye igihugu cya Israel.

Hagari yavuze ko  byangije byoroheje ikigo kimwe cya gisirikare cya Isiraheli. televiziyo ya Israel  yavuze umuyobozi wa Israel utaravuzwe izina avuga ko hazabaho “igisubizo gikomeye” kuri icyo gitero.

Byari byitezwe ko iki igihugu cya Iran kigaba ibitero kuri Israel kihimura ku gitero cyagabwe kuri Ambasade muri Syria kikagwamo abasirikare bakuru.