Connect with us

Politics

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yahaye gasopu abashaka kubangamira matora ya 2025

Published

on

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi  yakuriye inzira ku murima abafite inzozi zo guhungabanya amatora ategerejwe mu mwaka wa 2025.

ibi yabitangarije i Gitega kuri uyu wa 12 Mata 2024 mu bikorwa byo gutangiza inyigisho zo gukunda Igihugu n’izijyanye n’amatora.

Ibyo bikorwa byitabiriwe n’abategetsi batandukanye, abayoboye amashyaka yemewe na Leta, inzego z’umutekano n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Prosper Ntahorwamiye, Umukuru wa Komisiyo yigenga y’amatora mu Burundi, CENI, yashimiye Ndayishimiye wamuhaye uwo mwanya, amusezeranya ko amatora azagenda neza.

Yongeyeho ko agendeye ku nshingano yahawe na Perezida, we na bo yamushinze bageze kure imyiteguro ku buryo nta nenge zizagaragara muri ayo matora.

Perezida Ndayishimiye yashimiye abo yashinzwe Komisiyo y’amatora aho bagejeje ibikorwa, ahamagarira Abarundi bose kuzitabira amatora ya 2025, bizeyemo intsinzi.

Ndayishimiye yavuze ko atazaha agahenge abakwiza ibihuha n’inyigisho zigamije kuburizamo amatora no gucanishamo Abarundi.

Yasabye Abarundi bose kwikora ku mufuko kugira ngo batere inkunga ayo matora aho gutegereza imfashanyo z’Abakoloni kuko bashyiraho amabwiriza akakaye.