Operation yo guta muri yombi Munyenyezi Béatrice

Politics

Operation yo guta muri yombi Munyenyezi Béatrice ntiyari gushoboka kabone nubwo u Rwanda rwari rwarerekanye abatanga buhamya benshi.

Uyu iyo yabazwaga ibya genocide yakorewe abatutsi yireguraga avuga ko yaratwite inda nini atari gushobora kwica.

Itsinda ry’abana bakora batambaye uniform ryakusanyije ibimenyetso byose banamenya aho aherereye. Video imwe rukumbi niyo yatumye afatwa.

Yari yarasabye ubuhungiro nkumunyepolitike uhozwa kunkeke na leta y’u Rwanda ngo afatwe gusa icyo atari azi ni ibimenyesto bimugaragaza ahagaze kuri bariyeri acigatiye ubuhiri, umuhoro ndetse n’urupapuro ruri mumabara ya MRND ruriho amabwiriza.

Ntacyaha kijyanye na Genocide atakoze, gutegura, kwica, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya genoside n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha cya genoside byose byakorewe mu yahoze ari perefegitura ya Butare. Bamukatiye igifungo cya burundu.

Urubanza rwa Munyenyezi Béatrice rwimuwe | IGIHE

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *