Indirimbo “Let Me Be” imaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na YouTube, benshi bayumvise bishimira ijwi ryoroshye n’injyana ya ’amapiano,’ ariko batitaye cyane ku waba ayiri inyuma.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 13, yageze no ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Burayi no muri Afurika, yakozwe n’umuhanzi w’umunyarwanda Elvin Cena w’imyaka 21 kuri ubu, Cena uri gukomereza amasomo ye mu Bufaransa.
Cena avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mbere akoresheje amagambo n’imirongo ye bwite, ariko ntiyanyurwa n’uburyo itunganyijemo, aba ayishyize ku ruhande.
“Nayikoze kera, ariko sinari nyuzwe n’uko yasohotse, numvaga itaragera ku rwego nifuzaga.” Nk’uko yabitangarije The New Times.
Aho kugira ngo ayireke burundu, yahisemo kwifashisha porogaramu yifashisha ubwenge buhangano izwi nka Suno AI. Yongeye kuyikoraho, ayihindura mu njyana ya amapiano ndetse anongeramo ijwi ry’umukobwa rikozwe n’ikoranabuhanga. Avuga ko byamusabye kuyikosora kenshi, agerageza kuyinoza kugeza ageze ku rwego yishimira.
Nubwo yari amaze kuyinoza, Cena ntiyahise ayishyira ku izina rye bwite kubera gushidikanya ku kwakirwa kwayo ahubwo yayishyize kuri YouTube ku wa 8 Gashyantare yitwa “The Second Voice”.
Yabisobanuye agira ati “Ndi umuhanzi kandi sinifuzaga ko abantu batekereza ko nshingiye kuri AI 100%. Iryo zina ni iry’ikoranabuhanga gusa.”
Mu minsi mike, indirimbo yahise ikundwa cyane, igera kuri miliyoni imwe y’abayirebye, ndetse ikoreshwa mu bihumbi by’amavidewo kuri TikTok.
Ibyo byatumye Cena afata umwanzuro wo kuyihuza n’izina rye, ashyira hanze amashusho yayo yitwa “The Second Voice feat. Elvin Cena”.
Ati “Maze kubona ko iri kuzamuka ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe, nahisemo kongeraho izina ryanjye kuko ari umushinga wanjye.”
Nubwo mbere yari asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo “Ka Sa Lo” yakoze muri 2022 na “Jejeli” yashyize hanze muri 2023, nta n’imwe yari yarigeze igera ku rwego rwa “Let Me Be”.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

