Mu ma saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba wo kuriki cyumweru tariki ya 15 werurwe 2026, inzu y’umuturage iherereye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagari ka kamashashi mu mudugudu wa Mukoni. yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.
bivugwa ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’turika rya gas. aho Umukozi n’abana bari murugo barimo bareba film noneho baza kubonako inzu irimo gushya batinze, bahita bihutira gusohoka mu nzu batabariza abandi baturage naza kuzimya, gusa bitewe n’imbaraga umuriro warufite byaje kurangira hahamagawe police iza izanye ibikoresho byabugenewe bizimya inkongi
kubwa mahirwe ntamuntu wayiguyemo kuko abana babashije gusohoka ari bazima. gusa iyi nkongi yangije ibikoresho byinshi byari munzu bifite agaciro karenga miliyoni 8, naho inzu yahiye yo ikaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 100 na miliyoni 120.
ubwo twakoraga iyi nkuru inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bari batangiye kuzimya nubwo ibintu byinshi byari byamaze kwangirika
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

