Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports.

NEWS Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umutoza ukomoka mu Burundi, Haringingo Francis Christian, yemerewe gutoza ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko nyuma yo gukemura ibibazo yari afitanye na Kiyovu Sports yari yaranze kumurekura.

Ibi byatangajwe binyuze mu butumwa FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, bwemeza ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’ubuhuza yabereye ku cyicaro cyayo.

Iyi nama yize ku kibazo cy’uyu mutoza yahuje impande zose bireba zirimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, hamwe na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ndetse n’uyu mutoza Haringingo wari wasezeye muri Kiyovu Sports yerekeza muri Gikundiro.

Mbere y’uyu mwanzuro ikipe ya Rayon Sports yari yamaze gutangaza Haringingo nk’umutoza wayo mushya, ariko ntiyabona uruhushya rwo kuyitoza bitewe n’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagaragazaga ko yabasezeyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’ibiganiro byagenze neza, FERWAFA yashimiye impande zose ku bw’imikoranire myiza yatumye uyu mutoza ahabwa uburenganzira bwo gukomeza akazi ke nta nkomyi, yongera gutoza ikipe yaherukagamo mu mwaka wa 2023 ubwo yayiheshaga Igikombe cy’Amahoro.

Umukino wa mbere Haringingo agiye gutoza ni uwo Rayon Sports izakirwamo na Rutsiro FC ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026 saa cyenda kuri Stade Umuganda i Rubavu mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Kugeza ubu nyuma y’imikino 26 imaze gukinwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane aho ifite amanota 43.

iyi nama yari yitabiriwe n’impande zose zarebwaga niki Kibazo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *