Ibiganiro by’amahoro byahurije intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 mu Busuwisi byatangiranye amahane ku wa 13 Mata 2026.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye umuhuza, Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).
AFC/M23 yohereje intumwa esheshatu ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa. Zajyanye n’inzobere esheshatu zirimo abahoze mu buyobozi bukuru muri RDC, ku butegetsi bwa Joseph Kabila n’ubwa Félix Tshisekedi.
Muri izi nzobere harimo Claude Ibalanky Ekolomba wabaye Ambasaderi udasanzwe wa RDC n’umuhuzabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba na Franck Mwe Di Malila wabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga.
Byari bitezwe ko abazahagararira AFC/M23 muri ibi biganiro ari intumwa esheshatu gusa zimenyerewe mu rwego rwayo rwa politiki. Abo muri Leta ya RDC batunguwe no kubona abahoze bakorana na bo bari ku ruhande rw’iri huriro.
Amakuru ava mu Busuwisi avuga ko kugira ngo inzobere za AFC/M23 zemererwe kwitabira ibi biganiro byabanje kugorana kubera ko abo muri Leta ya RDC batabashakaga ariko byarangiye bemewe.
Mbere y’uko ibiganiro nyirizina bitangira, hasuzumwe impamvu amasezerano abiri yasinywe mu mwaka ushize atubahirijwe. Aya ni ayo guhagarika imirwano ajyana no gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ryayo ndetse n’ayo kurekura imfungwa.
Isuzuma ryakurikiwe n’ibiganiro byahariwe ingingo yo korohereza no gushyigikira ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, hafungurwa ibikorwaremezo byakwifashishwa birimo ikibuga cy’indege cya Goma.
Muri Gashyantare 2026, Umuyobozi wungirije wa MONUSCO ushinzwe ibikorwa, Vivian van de Perre, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma, ageza kuri AFC/M23 icyifuzo cyo gufungura iki kibuga cy’indege.
Iki kibuga cy’indege gifatwa nk’ahantu h’ingenzi hajya hagezwa imfashanyo zituruka mu mahanga, zigakomereza mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC. Mu Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yasabye ko cyajya kigwaho indege z’ubutabazi kabiri mu cyumweru.
Mu gihe ibiganiro byari bikomeje mu Busuwisi, ku mugoroba wo ku wa 13 Mata, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko guhera mu gitondo cy’uwo munsi ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero bikomye ku basivili.
Kanyuka yasobanuye ko ingabo za Leta ya RDC zarashe mu gace ka Chambombo, Matare, Gishihe na Mwamiwijwi muri teritwari ya Kalehe mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo, zongera kurasa muri Bidegu na Kalingi muri Komini Minembwe, zikoresheje drones.
AFC/M23 yavuze ko ku mugoroba, drone ya Leta yo mu bwoko bwa CH-4 yarashe mu baturage bo muri Shingisha na Kinumbi muri gurupoma ya Ruhinzi muri teritwari ya Masisi, no muri Gakenke na Kalingi muri Minembwe.
Iri huriro rigaragaza ko nubwo Leta ya RDC yitabiriye ibi biganiro, ibitero ingabo zayo zikomeje kugaba bishimangira ko ishaka kubidobya, ariko ko mu gihe ubu bushotoranyi bukomeje, rifite uburenganzira bwo kurwanirira abaturage no kubarinda.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

