Karongi: bane barafunzwe bakekwaho kunyereza miliyoni 226 Frw y’ishuri .

NEWS

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwahoze ari umuyobozi w’Ishuri ry’Imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi n’abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga kuri sheke z’ishuri bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Bane bafunzwe barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri.

Bose bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Itangazo rya RIB riti “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana na 226.790.877 Frw yanyerejwe. Abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yaburiye abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta ko bagomba kubahiriza amategeko abigenga kuko kunyuranya nayo bigira ingaruka ku muturage no ku iterambere ry’igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *