Connect with us

Other news

Goma : Haramukiye imyigaragambyo simusiga

Published

on

Ni imyigaragambyo byiswe ko ari simusiga, yatangiye mu gitondo  cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19/02/2024.

 

Abari muri yo myigaragabyo barimo kwa magana ibihugu byo mu Burayi na Amerika, kuba biri inyuma y’intambara n’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse barashinja u Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza, gushigikira M23, nk’uko abateguye imyigaragambyo bakomeje kubibwira itangazamakuru i Goma.

 

Ahanini imyigaragambyo yitabiriwe n’urubyiruko, abadamu, abagabo ndetse n’abo mu mutwe wa Wazalendo, bose biroshye mu mihanda y’umujyi wa Goma.

Birangwa Fidel, uherereye i Goma, yabwiye MCN ati: “Abari mu myigaragabyo bari gutwika ikintu cyose bahuye nacyo gifite inshusho isa n’ibendera ry’u Rwanda, batwitse kandi i bendera ry’u Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza ndetse n’u Bubiligi.”

 

Iy’i myigaragabyo abarimo kuyikora bari kugarukira neza muri Quartier ya Mugunga bavuye mu Mujyi rwagati wa Goma.

Ati: “Kubera umutekano muke abari mu myigaragabyo ntabwo bari kurenga muri Quartier ya Mugunga. Bari gukora urugendo bavuye mu Mujyi wa Goma bakerekeza Mugunga, bafite n’urusaku rwinshi.”

 

Urugendo bari kurukora bitwaje ibyapa byanditse ho ko “Barambiwe intambara, ko kandi bamaganye igihugu cyose kiri nyuma ya M23.”

Iy’i myigaragabyo bayikoze mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo. Kuri ubu M23 iragenzura u Mujyi wa Sake na Kitshanga, i Mijyi izwiho ubutunzi kamere.

 

Icyumweru kigiye kurangira M23 ifunze i mihanda yose ihuza u Mujyi wa Goma na za teritware ya Masisi, Rutchuru na Nyiragongo, nk’u muhanda uhuza Goma na Sake uragenzurwa n’ingabo za M23, Lubero na Rutsuru ndetse na Minova.

Bivugwa ko abari i Goma basigaranye inzira ya mazi n’iyi kirere kugira bagere mu bindi bice bya Congo.