Connect with us

NEWS

RDC: Abaturage ba Bibogobogo mu kangaratete

Published

on

Ahagana isaha z’u mugoroba wa joro, zo kumunsi w’ejo hashize tariki ya 18/02/2024, ni bwo abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bakoreraga muri aka gace batangiye kuzinga utwabo mu buryo bwo ku hava cyangwa ibyo bakunze kwita “gukomboka,” nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

 

Nahano Justin, yagize ati: “Ku mugoroba inkambi y’abasirikare ba FARDC yari ahitwa Kavumu, bayivuyemo bigaba kwa Rushingana, ariko niyo nzira barakomeza bagana i Baraka. Imitima y’abaturage yongeye kugira ubwoba bwinshi, kuko abasirikare bari babafatiye runini.”

 

Nyuma y’uko FARDC ivuye mu i kambi yabo yari Kavumu, byemejwe n’abaturage ko yahise y’injiramo Wazalendo(Maï Maï).

Ati: “Kavumu yabagamo abasirikare ba FARDC bayoborwa na  Lieutenant, aba basirikare bamaze kuhava, Wazalendo nabo barinjira, bahita batumiza aba Chef bo mu Bibogobogo kubashakira iposho no kubakira.”

 

Umwaka ushize mu Bibogobogo hakoreraga abasirikare ba FARDC babarirwa muri 750, aba baje kuhavanwa mu kwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2023, boherezwa mu bice byo muri teritware ya Uvira. Muri icyo gihe abaturage kandi byabateye ubwoba. Gusa muri abo basirikare hasigaye bake bayobowe n’umusirikare w’u mu Major uzwi ku izina rya Prince.

 

Umuturage yabwiye Minembwe abanyamakuru ko abasirikare babibwiriye ko bari buve bose mu Bibogobogo, kuri uyu wa Mbere hakaza abandi, ariko uwatanze aya makuru ntiyavuze igihe abo bandi bazaza.

 

Ati: “Umwe muri aba basirikare ba FARDC yatubwiye ko abasirikare bose ba FARDC bari buve hano mu Bibogobogo hakaza abandi. Kandi aba bari kuhava baraza kwerekeza i Baraka.”

 

Hagati mu myaka ya 2018, 2019, 2020 na 2021, Abanyamulenge bo mu Bibogobogo bahuye n’intambara ikomeye, ni mugihe bagabwaho ibitero n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï Bishambuke. Izo ntambara zasise zisenye akarere kabo, zihitana n’Abanyamulenge batari bake abandi benshi bagana iy’ubungiro.

 

Kuri ubu bari batangiye kongera kwirema no kubaka i mihana igize aka karere. Umwaka ushize havuzwe ko hari ingo zaba Banyamulenge zari zahungutse harimo n’urugo rwumwe wa hungutse ava mu gihugu cya Zambia.

 

Bogobogo ni agace gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu. Muri aba baturage abenshi bahaturiye ni Abanyamulenge.