Nyuma y’igihe kirenga amezi atatu Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Israel bahanganye mu ntambara na Iran, hari ikizere ko iyi ntambara yaba igiye guhagarara, nyuma y’uko impande zihanganye zigiye gusinya amasezerano y’ibanze mu gihe cya vuba.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa 13 Kamena 2026, yatangaje ko amasezerano ashobora gusinywa kuri iki Cyumweru tariki 14 Kamena 2026, Ariko Iran irabihakana ivuga ko hakiri byinshi biri kunozwa mbere y’uko basinya aya masezerano, ariko baca amarenga ko biri vuba.
Iran yakunze kumvikanisha kenshi ko izemera gusinya amasezeranano yo guhagarika iyi ntambara mu gihe, ibitero Israel ikomeje kugaba kuri Hezbollah muri Libani byahagarara.
Mu gihe Iran yitegura gusinyana n’Amerika amasezerano y’ibanze abasesenguzi kuri iyi ntambara bakomeje kwibaza niba Iran yarirengagije ingingo yo muri Libani cyangwa niba bizakomeza kuganirwaho mbere yo gusinya amasezerano ya nyuma.
Reuters yatangaje ko mu mu masezerano y’ibanze, impande zombi zitegura gusinya zemeranyije ko umuhora wa Hoemuz ugomba guhita ufungurwa kuri buri wese, bivuze ko yaba Iran ndetse na Amerika bagomba gukuraho inzitizi bawusizemo.
Muri aya masezerano y’ibanze kandi biteganijwe ko Iran igomba guhabwa amafaranga ndetse n’indi mutungo byayo byagiye bifatirwa nk’ibihano Amerika yakomeje gufatira mu bihe bitandukanye.
Ingingo ijyanye n’uburyo Iran ikomeje gutunganya ubutare bwa Iranium igambiriye gucuramo intwaro kirimbuzi,biteganijwe ko izaganirwaho mu biganiro bitaha biganisha ku masezerano ya nyuma.
Nubwo Iran yitegura gusinya amasezerano y’ibanze na Amerika, imbere muri Iran hakomeje kuba ibisa n’imyigaragabyo biyarwanya, bishobora kuba intandaro yo gutuma abayobozu ba Iran bitondera gusinya aya masezerano.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

