Ikipe ya APR BBC yasimbujwe RSSB tiger mu mikino ya BAL yagombaga kwitabira muri Uku kwezi.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA rimaze gutangazako ko APR BBC itagihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL. ahubwo Yasimbujwe RSSB Tigers Basketball Club. Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri uyu wa Kane, ryavuze ko RSSB Tigers Basketball Club yahawe aya mahirwe kubera umusaruro mwiza iyi kipe yagaragaje muri shampiyona y’u Rwanda. FERWABA […]

Continue Reading

U Rwanda rwahawe Kwakira irushanywa rya CECAFA Kagame Cup rwaherukaga kwakira muri 2019.

Ayo marushanwa arimo irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup, rizongera kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi. Rikazaba guhera tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026. Irushanwa rya mbere ni CECAFA Kagame Cup izaba tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama mu gihe […]

Continue Reading

NBA: umukinnyi Bam Adebayo yakuyeho agahigo ka Kobe Bryant bimushira ku mwanya wa 2 mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mukino umwe.

Mu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026. umukinnyi witwa Bam Adebayo Ukinira Miami heats yakoze amateka aho yaje gutsinda amanota 83 mu mukino Batsindaga Washington Wizard amanota 150-129. Bam Adebayo yakuyeho agahigo kari gafitwe na Kobe Bryant watsinze amanota 81 mu mukino wahuje Los Angeles Lakers yakiniraga na […]

Continue Reading

Ngabo Roben wahoze ari umuvugizi w’ikipe ya Rayon sports yahawe inshingano nshya muri Ferwafa.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ni bwo Ngabo yatangiye imirimo ye ku biro bya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari amaze umwaka akorera mu biganiro by’imikino. Aka kazi gashya yerekejemo yigeze kugakora muri Rayon Sports, gusa yari amaze umwaka agahagaritse nyuma yo gusubira mu itangazamakuru, akomeza gufasha iyi kipe ku […]

Continue Reading

Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2026 izabera

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje ko Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu “Tour du Rwanda 2026” rizatangira tariki 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026. Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ni bwo Ishyirahamwe FERWACY ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2026 izaba guhera […]

Continue Reading

Abana 10 bazahagararira u Rwanda muri ‘FC Bayern Youth Cup 2025’

Abana 10 bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 16 “FC Bayern Youth Cup World Final” ritegurwa na FC Bayern Munich yo mu Budage, bakiriwe na Minisiteri ya Siporo. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Umuyobozi wa Isonga, Dr. Claireon Niyonsenga, yakiriye abana […]

Continue Reading

Joy-Lance Mickels w’Amavubi yavunitse imbavu

Sabah FK ikinamo rutahizamu Joy-Lance Mickels waherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bwa mbere, yatangaje ko uyu mukinnyi yavunitse imbavu, na we yemeza ko atazitabira iyi mikino. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025 ni bwo Sabah FK yatangaje amakuru mashya ku mvune uyu mukinnyi yagiriye mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona […]

Continue Reading

Bwiza na Chriss Eazy mu bazasusurutsa ibirori byo gusoza UCI

Abahanzi bari mu bakunzwe mu muziki nyarwanda Bwiza, Chriss Eazy na Mc Brian bazatarama mu birori bizasoza Shampiyona Mpuzamahanga y’Isi y’Amagare (UCI 2025) Mu gihe habura amasaha kugira ngo UCI isozwe hanatangwa ibihembo hateguwe igitaramo kizaherekeza iryo siganwa ari nabyo abo bahanzi bazataramamo. Ku nteguza y’ibyo birori, Bwiza yasangije abakunzi be kuri konti ye ya […]

Continue Reading

Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge yakwirakwiriye ku mbuga asa n’uhana nimero n’umukinnyi w’amagare

Kimwe mu bikomeje guherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ni amafoto atandukanye yo muri iri rushanwa. Imwe mu yarikoroje ni iyafashwe na B&B Fm Kigali, umukinnyi umwe afite telefoni mu ntoki ahagaze aganira n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda. Benshi mu bayibonye bakomeje kuyigarukaho cyane bagaragaza ko uyu mukinnyi yasabaga nimero uyu mukobwa […]

Continue Reading

Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu U20 yerekeje muri Nigeria

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 (U20) yerekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege […]

Continue Reading

Dembélé yegukanye Ballon d’Or

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Ousmane Dembélé, yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 […]

Continue Reading