Dembélé yegukanye Ballon d’Or

Sports

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Ousmane Dembélé, yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 ku Isi, bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Charlotte Cardin performs during the 69th Ballon D'Or Ceremony at Theatre Du Chatelet on September 22, 2025 in Paris, France.

Umuhanzi ukomoka muri Canada, Charlotte Cardin, yasusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga Ballon D’Or biganjemo abayobozi b’amakipe akomeye, abatoza, abakinnyi ndetse n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru.

Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2024.

Lamine Yamal speaks on stage with the Men's Kopa Trophy during the 69th Ballon D'Or Ceremony at Theatre Du Chatelet on September 22, 2025 in Paris,...

Lamine Yamal w’imyaka 18 yabaye inkingi ya mwamba muri FC Barcelone aho yatsinze ibitego 21 atanga imipira 22 ivamo ibindi mu marushanwa yose, bituma iyi kipe yegukana Shampiyona ya Espagne na Copa del Rey.

Victoria López wa FC Barcelone y’Abagore ni we wegukanye iki gihembo mu bagore.

Vicky Lopez speaks on stage with the Women's Kopa Trophy during the 69th Ballon D'Or Ceremony at Theatre Du Chatelet on September 22, 2025 in Paris,...

Uyu mukinnyi yahigitswe na Ousmane Dembélé ku gihembo kiruta ibindi cya Ballon D’Or 2025.

Dembélé yafashije Paris Saint-Germain mu mwaka ushize w’imikino wa 2024, afasha iyi kipe kweguka irushanwa rya UEFA Champions League mu mateka yayo. Yegukanye Shampiyona y’u Bufaransa, Igikombe cy’Igihugu cya French Cup, n’Igikombe kiruta ibindi cya French Super Cup.

Ibi byose yabikoze atsinda ibitego 37 anatanga imipira 17 ivamo ibindi mu mikino 59 yakinnye.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Uyu mwanya yawuhigitseho Mariona Caldentey wa Arsenal, yegukana iki gihembo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Ni ibihembo bashyikirijwe na Andrés Iniesta wacyegukanye mu 2011 na 2013, na Ronaldinho wacyegukanye mu 2005.

Rutahizamu wa Arsenal Viktor Gyökeres na Ewa Pajor wa FC Barcelone y’abagore, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi.

Viktor Gyokeres speaks on stage alongside Ewa Pajor after winning the Gerd Müller Trophies during the 69th Ballon D'Or Ceremony at Theatre Du...

Umuryango Xana Foundation wo muri Espagne wita ku bana bafite uburwayi butandukanye binyuze mu bukangurambaga ukorera ku mikino itandukanye, ni wo wahawe Igihembo cya Socrates Award ubikesha ibikorwa by’ubumuntu ukora.

Umunyezamu wa Manchester City n’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, Gianluigi Donnarumma yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe n’Umwongereza Hannah Hampton wa Chelsea n’Ikipe y’u Bwongereza.

Men's Yashin Trophy winner, Gianluigi Donnarumma, speaks on stage alongside Women's Yahsin Trophy winner, Hannah Hampton, during the 69th Ballon D'Or...

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis Enrique wa Paris Saint-Germain mu bagabo, ndetse Sarina Wiegman utoza Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza agihabwa mu bagore.

Paris Saint-Germain yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo, mu gihe Arsenal yo mu Bwongereza ari yo yahize andi makipe mu Bagore.

Ibirori byo gutanga Ballon d’Or byayobowe n’Umuholandi, Ruud Gullit wegukanye iki gihembo mu 1987, afatanyije n’umunyamakuru wo mu Bwongereza, Kate Scott.

Ousmane Dembele of Paris Saint-Germain reacts as he wins the men's Ballon d'Or during the 69th Ballon D'Or Ceremony at Theatre Du Chatelet on...

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *