Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica nyina amutemye

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 33 ukekwaho kwica nyina amutemye. Byabereye mu Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Mututu, mu Mudugudu wa Kanyinya, mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira 24 Ukwakira 2025. Uyu yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina, biturutse ku makimbirane […]

Continue Reading

Minisitiri w’ubuhinzi arasaba abaturage kubungabunga ibiti byatewe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 ubwo yari mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe yasabye abarezi , abanyeshuri n’abaturage muri rusange kubungabunga ibiti by’imbuto byatewe mu rwego rwo kurwanya inzara no kubungabunga imirire. Ibi yabigarutseho ubwo haterwaga ibiti bisaga ibihumbi 5 ubwo hizihizwaga […]

Continue Reading

Ikinyabutabire cya lead gikoreshwa mu marangi cyatangiye kuvugutirwa umuti usharira

Umuryango urengera ibidukikije ARECO Rwanda nziza watangije urugamba rwo kugabanya ikoreshwa ry’ikinyabutabire cya lead gikoreshwa mu gukora amarangi. Ibi ni ibikubiye mu bikorwa bitandukanye byaranze icyumweru cyatangiye ku itariki ya 19 – 24 Ukwakira 2025 cyo kwirinda ikoreshwa ry’iki kinyabutabire aho uyu muryango wahuje ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’iki kinyabutabire. Umuyobozi muri ARECO […]

Continue Reading

Gicumbi: Ikiraro cyo mu kirere bubakiwe gitwaye asaga miliyoni 160 Frw kiri kuzahura imihahirane

Abaturage bishimiye ikiraro cyo mu kirere gishya cyubatswe hejuru y’umugezi, gihuza Imirenge ya Ruvune, Bwisige, Nyamiyaga, cyatwaye miliyoni 163 657 691 Frw, cyongeye kuzahura imihahiranire. Abaturage bavuga ko mbere yo kubakwa kw’iki kiraro, ubuzima bw’abantu bwahagenderaga, by’umwihariko mu bihe by’imvura nyinshi aho amazi yabuzaga abantu kwambuka. Mukamana Odette, utuye mu Murenge wa Bwisige yagize ati: “Mbere […]

Continue Reading

Rusizi: Hatawe muri yombi musore akekwaho kwica nyina yarangiza akikata igitsina

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe, aho bikekwa ko yabikoreshejwe no kugira ngo ahite amuzungura. Nyuma y’aho bimenyekanye, bahise yikingirana mu nzu, yikata igitsina ariko nticyacika. Byabereye mu Mudugudu wa Rwibutso, Akagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare ku wa 23 Ukwakira 2025. Mu […]

Continue Reading

12 bo mu ihuriro rya Tshisekedi bahataniye gusimbura Kamerhe mu buyobozi bw’Inteko

Abanyapolitiki 12 bo mu ihuriro Union Sacrée rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bahataniye gusimbura Vital Kamerhe ku mwanya wa Perezida w’umutwe w’abadepite. Kamerhe yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 22 Nzeri 2025, biturutse ku gitutu yashyizweho n’abadepite bamushinjaga gucunga nabi umutungo no gutesha agaciro Inteko Ishinga Amategeko. Byari […]

Continue Reading

Abarimu 150 ni bo bamaze guhugurwa ku ikoreshwa rya AI mu Rwanda

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 ari bo bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, AI, akaba ari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ikoranabuhanga imaze imyaka ibiri yemejwe. Ibi yabigarutseho mu nama yiga ku ikoranabuhanga rya telephone zigendanwa ‘Mobile world congress 2025’. Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ikoranabuhanga […]

Continue Reading

Musanze: Abofisiye 75 basoje amasomo yo kuyobora abandi

Abofisiye 75 barimo 71 b’Ingabo z’u Rwanda, babiri ba Polisi y’u Rwanda (RNP) na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) basoje amasomo y’abashinzwe imirimo y’ubuyobozi bwa gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu Karere ka Musanze. Abo bofisiye barangije icyiciro cya 25 cya gahunda ya Junior Command and Staff Course (JCSC […]

Continue Reading

Nta we dushobora gusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiriye kuba turiho – Perezida Kagame

 Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntawe bakwiriye gusaba uburengazira bwo kubaho, ahubwo ko bagomba guhangana, aho kugira ngo bicare baganye, batabaze, kuko u Rwanda ruhanganye n’ibibazo byinshi, byaba ibituruka imbere n’ibituruka mu baturanyi. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batandatu barimo bane bashya, barahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda. […]

Continue Reading

Abanyamulenge baratabariza benewabo bugarijwe n’ingabo z’u Burundi na FDLR kuri Lioni

Umuryango ‘Mahoro Peace Foundation’ uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wasabye Umuryango w’Abibumbye gutabara Abanyamulenge baba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwibasirwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo. Mu ibaruwa ifunguye uyu muryango wandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, tariki ya 22 Ukwakira 2025, wagaragaje ko […]

Continue Reading

Ibiganiro byari byatangiye byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kugira uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya […]

Continue Reading