Abarimu 150 ni bo bamaze guhugurwa ku ikoreshwa rya AI mu Rwanda

NEWS

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 ari bo bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, AI, akaba ari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ikoranabuhanga imaze imyaka ibiri yemejwe.

Ibi yabigarutseho mu nama yiga ku ikoranabuhanga rya telephone zigendanwa ‘Mobile world congress 2025’.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ikoranabuhanga rya AI rizagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubucucike mu mashuri no kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati “AI izakoreshwa mu gufasha abanyeshuri igihe dufite abarimu badahagije, kuko izatuma hakurikiranwa abanyeshuri benshi mu gihe gito kurusha uko umwarimu yabikora ari umwe.”

Yavuze ko hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhugura abarimu muri buri karere bategurirwa gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI.

Ati “Icya mbere ni uguhera ku barimu kugira ngo basobanukirwe AI icyo ari cyo, uko ikoreshwa kugira ngo batangire kuyikoresha. Tumaze guhugura abarimu 150 ni ukuvuga batanu muri buri Karere ni nabo bazahugura abandi.”

Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI rizatangira gukoreshwa mu mashuri umwaka utaha.

Kugeza ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko abarimu bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bose mu gihugu ari 107.741, barimo abagabo 50.468 n’abagore 57.273.

Mu 2023 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ryatangiriye mu nzego za leta zirimo ubuzima mu kuvura uburezi rikoreshwa mu bushakashatsi no kwigisha, n’ubuhinzi rikoreshwa mu kurwanya ibyonnyi, gutera imiti no kuhira.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *