Minisitiri w’ubuhinzi arasaba abaturage kubungabunga ibiti byatewe

Economy NEWS Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 ubwo yari mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe yasabye abarezi , abanyeshuri n’abaturage muri rusange kubungabunga ibiti by’imbuto byatewe mu rwego rwo kurwanya inzara no kubungabunga imirire.

Ibi yabigarutseho ubwo haterwaga ibiti bisaga ibihumbi 5 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru  mpuzamahanga w’ibiribwa. Muri iki gikorwa abayobozi mu nzego z’itandukanye n’abaturage babanje kwifatanya n’abanyeshuri gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga 5000 mu bigo by’amashuri, nk’ibyitezweho kugira uruhare mu kongera ingano y’ifunguro kandi ryuzuye intungamubiri.

Iki gikorwa cyahereye muri GSNDP Cyanika aho abanyeshuri bagera kuri 709,abarimu 55 n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo inzego za leta, inzego z’umutekano bateraga ibiti ahagenwe n’iki kigo.

Minisitiri akaba yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kubungabunga ibiti byatewe.

Abanyeshuri ba GSNDP Cyanika bakurikiranye ijambo rya Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda

Igikorwa nk’iki cyakomereje mu ishuri rya GS St Nicolas rituranye na GSNDP aho abanyeshuri bagera 2104 hamwe n’abarimu babo 101 bagejejweho ijambo rikabakangurira kwita ku biti byatewe. Minisitiri akaba yasabye abayobozi b’iri shuri guha buri mwana igiti atahana mu rugo akajya kugiterayo akazagikurikirana.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yasabye abarimu kuzakurikirana uko ibiti byahawe abanyeshuri ngo bajye kubitera mu rugo uko byitabwaho.

Ati Uwo igiti cye kitazakura neza azahabwe ikindi ariko uwo kizaba kitakuze neza kubera kutacyitaho azagabanyirizwe amanota ariko ahabwe ikindi.

Minisitiri n’abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa bahaye abanyeshuri ifunguro ryujuje intungamubiri rigizwe n’imbuto, amagi, imboga n’ubugari bw’ibigori bwongewemo intungamubiri.

 

Hagaragajwe ko kugeza ubu isi ifite ikibazo cy’abasaga miliyoni 700, bugarijwe n’inzara, bityo buri wese akaba asabwa uruhare rwe mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi akoresheje ingamba n’uburyo ibihugu bishyiraho mu rwego rwo guhashya inzara mu batuye isi.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gukorana mu bufatanye kugira ngo tugire ibiribwa byiza n’ejo heza.

Uyu munsi wahurije hamwe abashinzwe ubuhinzi, abashakashatsi, abahinzi n’abaterankunga, bose bahuriza ku ntego yo gukorana mu rwego rwo kurandura inzara no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Ms. Nomathemba Mhlanga umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, yavuze ko uyu mwaka wizihijwe mu buryo bwihariye kuko FAO yujuje imyaka 80 ishinzwe, ikomeje urugendo rwo gufasha ibihugu gutanga umusaruro mwiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza.

Ati:Turishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera. Ubu 83% by’abaturage b’u Rwanda bafite umutekano mu biribwa, kandi turateganya gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kugira ngo n’andi mahirwe asigaye agere kuri bose.

Yakomeje avuga ko FAO ikomeje gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa binyuze mu gikorwa cy’ubufatanye muguhuza amakuru, abafatanyabikorwa n’abashoramari mu guteza imbere ubuhinzi burambye kandi burwanya ihindagurika ry’ikirere.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku cyerekezo cyayo gihamye binyuze muri gahunda ya PSTA 5 (Strategic Plan for Agriculture Transformation), igamije guhindura ubuhinzi bushingiye ku mibereho y’abaturage bukaba ubuhinzi bushobora gufasha igihugu kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro w’isoko.

 

ati:U Rwanda rurimo gushishikariza abahinzi kweza ibihingwa bifite agaciro kanini kandi bikungahaye ku ntungamubiri, bigamije kongera ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage. Ubu ni ubuhamya bugaragara bw’intambwe igihugu kimaze gutera mu rugendo rwo kugera ku Rwanda rutagira inzara.

Yasoje ashimangira ko kwizihiza uyu munsi atari ukwishimira gusa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ahubwo ari gukomeza guhamagarira buri wese gukorera hamwe, mu bufatanye hagati ya Leta, inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa, mu rugendo rwo kubaka uburyo bwo gukora ubuhinzi burambye  kandi butagira uwo busiga inyuma.

Kuri uyu munsi mu rwego rwo kunoza imirire no kuzamura iterambere ry’abaturage, hatanzwe abatungo magufi arimo ihene 40 ku miryango 20, inkoko 680 ku miryango 34 hanatangwa amatungo maremare agizwe n’inka 7 zahawe imiryango 7.

Mu banyacyubahito bitabiriye kwizihiza uyu munsi, harimo Misitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Bagabe Cyubahiro Mark, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abafanyabikorwa ba MINAGRI barimo, FAO, PAM n’abandi.

 

Alphonse Munyankindi

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *