Umuryango urengera ibidukikije ARECO Rwanda nziza watangije urugamba rwo kugabanya ikoreshwa ry’ikinyabutabire cya lead gikoreshwa mu gukora amarangi. Ibi ni ibikubiye mu bikorwa bitandukanye byaranze icyumweru cyatangiye ku itariki ya 19 – 24 Ukwakira 2025 cyo kwirinda ikoreshwa ry’iki kinyabutabire aho uyu muryango wahuje ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’iki kinyabutabire.
Umuyobozi muri ARECO Rwanda Nziza, Karemera Vincent, yavuze ko bateguye iki cyumweru kugira ngo abantu bagire ubumenyi ndetse bigire hamwe bimwe mu byo bakoresha mu guhangana na lead.
Ati “Twateguye kino cyumweru kugira ngo abantu bagire ubumenyi ndetse bumve n’ibisabwa kugira ngo twese turwanire hamwe iki kinyabutabire kigaragara cyane cyane mu marangi.”

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kurandura ikinyabutabire cya Lead mu Rwanda
Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu cyumba cy’inama cya hotel Five to Five kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ukwakira 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko kiri gukorana n’inzego bireba hamwe n’abacuruzi mu kugabanya ingano y’ikinyabutabire cya ‘lead’ mu marangi kuko gishobora gutera ibyago birimo kuba cyakangiza ubwonko, kikadindiza n’imikurire y’umwana.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Clement Uwimana, avuga ko lead dusanga mu marangi nta buryo buhari bwo kuyirandura ngo igere kuri zero kuko bimwe mu bikoresho byifashishwa bibamo ubwabyo lead karemano.
Nubwo bimeze gutyo, arahamya ko RSB yabihagurukiye cyane kuko yatangiye kuzamura ubushobozi, aho kuri ubu ifite laboratwari zitandukanye zifasha mu gupima ibipimo by’amarangi byemewe.
Ku rundi ruhande, Umukozi mu ruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color, Kalisa Callixte, yatangaje ko mu rwego rwo gukumira ingaruka za lead, batangiye gusimbuza bimwe mu byo bakoreshaga bitarimo iki kinyabutabire.
Ati “Hari bimwe mu byo twifashishaga birimo lead. Twagiye dushaka abandi batugemurira , tukazisimbuza ibindi bikoresho bitarimo lead kugira ngo dufashe ubuzima bw’abaturage muri rusange.”
Muri cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’, harareberwa hamwe zimwe mu ngamba zakoreshwa kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu.

Vincent Karemera ati “Twateguye kino cyumweru kugira ngo abantu bagire ubumenyi ndetse bumve n’ibisabwa kugira ngo twese turwanire hamwe iki kinyabutabire kigaragara cyane cyane mu marangi.”
Lead ni ikinyabutabire gikoreshwa mu mirimo itandukanye haba muri batiri z’imodoka, mu gukora intwaro, gupfunyika insinga n’indi mirimo itandukanye.
Mu Rwanda gikoreshwa cyane mu gutunganya amarangi y’amavuta, aho ifasha kuyumisha vuba no kuyagaragaza neza ariko ushobora no kugisanga mu bindi bicuruzwa nk’ibikinisho by’abana, mu bikomoka kuri peteroli n’ahandi.
Ibipimo mpuzamahanga byashizweho mu rwego rwo kugabanya ikigero cya lead mu marangi kugeza ubu ni miligarama 99 ku kilo, bitandukanye cyane no mu bindi bicuruzwa birimo amafunguro, ibikoresho by’ubwiza n’ibindi bitandukanye.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaza ko ku isi yose abarenga miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka biturutse ku ngaruka z’ubumara bwa lead, ibintu bigikomeje kuba ikibazo gihangayikije isi yose.
Alphonse Munyankindi
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

