Jose Chameleone yasabye The Ben na Melodie gukorana indirimbo

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yasabye abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda The Ben na Bruce Melodie gukorana indirimbo kuko ikibahuza ari umuziki. Jose Chameleone yababwiye ko yifuza kumva indirimbo bakoranye bakareka kuhashyira imbere ibibatandukanya. Yagize ati: “Ndi umunyabigwi yego, ariko ndi umufana ukomeye wa […]

Continue Reading

Element yabaye uwa mbere mu Rwanda uhawe ishimwe rya Apple Music ariherekeresha EP

Umuhanzi ndetse akaba na Producer, Element Eleéeh, akomeje kwandika amateka mu muziki nyarwanda nyuma yo gutangazwa muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa, aba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda winjiye muri iyi gahunda igamije kuzamura no kumenyekanisha impano z’abahanzi bafite ejo hazaza heza ku rwego mpuzamahanga. Ni intambwe ikomeye kuri uyu muhanzi umaze imyaka […]

Continue Reading

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James yagiye hanze.

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yamaze gushyirwa ku isoko, nyuma y’uko ay’umunsi wa mbere yagurishijwe yose mu gihe cy’iminsi itatu gusa. Amatike y’umunsi wa kabiri yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026 nk’uko byari byarategujwe. Itike ya make ni ibihumbi 15Frw, […]

Continue Reading

Burundi: Miss yambuwe ikamba nyuma yo kwaka ubuhungiro mu Gihugu cy’ i Burayi.

Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 (Miss Populaire) yambuwe ikamba kuva ku wa 18 Gicurasi 2026, ndetse abuzwa kongera gukoresha ibirango by’iri rushanwa. Kompanyi INGO s.a itegura ayo marushanwa y’ubwiza yavuze ko Mugisha Monica Celeste yambuwe ikamba yari yahawe kubera amakosa yo gukora ingendo mu […]

Continue Reading

Yampano Yatandukanye n’umugore we.

Uwari Umugore w’Umuhanzi yampano abinyujije mu kiganiro kuri Tiktok ubwo yaganiraga n’umu influencer uzwi kw’izina rya Godfather yahamije ko yamaze gutandukana n’uyu muhanzi. Uyu mugore akaba yemeje ko bamaze gutandukana ndetde biba mu buryo bubi. nyuma y’uko Yampano amukubise ndetse akanamugongesha imodoka ari kuri moto, kubw’amahirwe ntahasige ubuzima ariko agakomereka cyane we n’umu Motari wari […]

Continue Reading

Umunyamakuru Murindahabi Iréné agiye gukora ubukwe n’inkumi yo mu Bubiligi.

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yemeje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, umukobwa utuye mu Bubiligi bamaze igihe bakundana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Yabwiye uyu mukobwa ati “Ndagukunda cyane”. Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane cyane […]

Continue Reading

Umuhanzi Yampano yasabiye imbabazi abakwirakwije amashusho ye.

Abinyujije mu ibaruwa ifunguye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye ari gutera akabariro. Ni ibaruwa Yampano ahamya ko yaturutse ku cyemezo yafashe mu rwego rwo gushaka uko yabaho ubuzima burimo amahoro nta nkomanga afite ku mutima. Yampano yavuze ko hari igihe abantu bakora amakosa bitewe n’uburakari, ubusinzi, ubuto cyangwa […]

Continue Reading

Ese Netflix yaba igiye gusubukura filime La Casa de Papel yakunzwe cyane?

Ikigo Netflix kiri mu bikomeye ku Isi mu bijyanye na sinema, cyaguye umushinga wa filime yitwa Money Heist Universe cyangwa se La Casa de Papel, giteguza igice gishya, nubwo yari yararangiye. Mu Isi ya sinema La Casa de Papel iri muri filime nke zabashije kugira abafana benshi. Nyuma y’imyaka myinshi ishize ishyizweho akadomo igiharawe, Netflix […]

Continue Reading

Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi.

Mu gihe isi y’umupira w’amaguru ikomeje kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, umuhanzikazi Shakira yamaze gukura urujijo ku ndirimbo nshya yari amaze iminsi ateguza, ahamya ko ari yo ndirimbo yihariye ya ‘FIFA World Cup 2026’ ndetse anayihuriramo n’icyamamare muri Afrobeats, Burna Boy. Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ikomeza kongera ibyishimo […]

Continue Reading

Ku nshuro ya mbere ye, Umuhanzi Olamide agiye gutaramira i Kigali.

Umuraperi w’icyamamare Olamide wo muri Nigeria akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya YBNL, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026. Iki gitaramo kiswe ‘‘Party Next Door: BAL Edition”. Kizabera muri Zaria Court ku bufatanye na RwandAir, Visit Rwanda ndetse na BAL. Olamide […]

Continue Reading

Kimenyi Yves yahamije ko ari mu rukundo n’udi mugore nyuma yo gutandukana na Muyango.

Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko yaba atabanye neza n’umugore we Muyango Claudine, Kimenyi Yves yahamije ko ari mu rukundo n’umugore uba muri Australia wemeje ko banafitanye abana b’impanga. Ibi uyu wahoze ari umukinnyi wa ruhago n’uyu mugore ubusanzwe inshuti ze zizi nka Nana, babigarutseho mu kiganiro cya ‘Live’ kuri TikTok bagiranaga n’uwitwa GodFather. Muri iki […]

Continue Reading