Umuhanzi ndetse akaba na Producer, Element Eleéeh, akomeje kwandika amateka mu muziki nyarwanda nyuma yo gutangazwa muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa, aba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda winjiye muri iyi gahunda igamije kuzamura no kumenyekanisha impano z’abahanzi bafite ejo hazaza heza ku rwego mpuzamahanga.
Ni intambwe ikomeye kuri uyu muhanzi umaze imyaka mike yigaragaza mu muziki, ariko akaba yarabashije kubaka izina rikomeye binyuze mu bihangano bye ndetse n’umusanzu atanga nk’utunganya indirimbo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Element yavuze ko kuba yaratoranyijwe muri iyi gahunda ya Apple Music atari icyubahiro gusa, ahubwo ari n’inshingano ikomeye yo guhagararira u Rwanda, umuco warwo n’amateka yarwo mu buryo bw’ukuri.
Yagize ati: “Nishimiye cyane gutoranywa muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa nk’umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda uhawe iri shimwe. Ni urubuga rukomeye rutuma inkuru zacu, umuziki wacu ndetse n’umuco turi kubaka bimenyekana ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko kuri we iki ari ikimenyetso cyo gukomeza gukora cyane no guhanga ibishya, aho yemeza ko ubuhanzi bwe bugamije kurenga imbibi zisanzwe no kuzamura urwego rw’umuziki.
Ati: “Iyi ntambwe isobanuye byinshi kurusha guhabwa ishimwe. Ni inshingano yo guhagararira aho nkomoka mu kuri no gukomeza gutera imbere. Ubuhanzi bwanjye ni bunini, buratinyuka kandi bugamije kuzana impinduka. Sinaje gukurikira ibyo abandi basanzwe bakora, ahubwo nje kwagura imbibi, kubaza ibibazo no kuzamura urwego rw’ibishoboka.”
Element yavuze kandi ko umwaka wa 2026 ari umwaka wo gukura no gutera indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki, aho abafana be bazabona ibikorwa bishya birimo umuziki mushya, inkuru zisumbuyeho ndetse n’imikoranire izahuza Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’isi yose.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi ntambwe, Element yanatangaje ko yahurije hamwe indirimbo ze zose yasohoye kuva yatangira umuziki mu mushinga mushya wa EP yise “Genesis”, izina yavuze ko risobanura intangiriro nshya y’urugendo rwe.
Yagize ati: “Nahisemo guhuriza hamwe indirimbo zose nasohoye kuva ku munsi wa mbere maze nkora EP nayise ‘Genesis’, bisobanura ko turi gutangira urugendo rushya.”
Gutoranywa muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa ni indi ntambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange, kuko bishyira Element mu cyiciro cy’abahanzi bari guhabwa amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga binyuze kuri Apple Music, kimwe mu bibuga bikomeye byifashishwa mu gukwirakwiza umuziki ku Isi.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

