Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 (Miss Populaire) yambuwe ikamba kuva ku wa 18 Gicurasi 2026, ndetse abuzwa kongera gukoresha ibirango by’iri rushanwa.
Kompanyi INGO s.a itegura ayo marushanwa y’ubwiza yavuze ko Mugisha Monica Celeste yambuwe ikamba yari yahawe kubera amakosa yo gukora ingendo mu mahanga atabimenyekanishije, ndetse banagerageza kumwaka ibisobanuro akaryumaho.
Amakuru ahari ni uko mu minsi ishize uyu mukobwa yerekeje i Burayi ndetse ahageze ahita asaba ibyangombwa by’ubuhunzi. Nyuma y’uko bimenyekanye abategura iri rushanwa batangiye kumusaba ibisobanuro.
Nyuma yo kumwaka ibisobanuro by’urugendo rwe i Burayi ntasubize kandi bafite amakuru ko yaba yaramaze kwaka ibyangombwa by’ubuhunzi, bafashe icyemezo cyo kumwambura ikamba.
Iyo kompanyi yavuze ko kuva ubu Mugisha abujijwe gukoresha ikamba yahawe, n’ikirango cy’irushanwa ku mbuga izo ari zo zose.
Iti “Gukoresha iryo kamba bizafatwa nko kwiyitirira ikintu kandi byatera gukurikiranwa mu mategeko.”
Kwambura ikamba uyu mukobwa byazamuye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko uwambaye ikamba aba agomba kubahiriza amategeko yose agenga amarushanwa, mu gihe abandi basanga uwegukanye ikamba akwiye guhabwa ubwisanzure mu buzima bwe ku buryo urugendo rutatuma aryamburwa.
Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste wambuwe ikamba ntabwo aragira icyo atangaza kuri iki cyemezo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

