Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi arizeza abanyarwanda impinduka.

Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Stephen Costantine, yatangaje ko hari impinduka zatangiye kugaragara mu ikipe, nubwo ashimangira ko bagifite urugendo rusaba igihe n’imbaraga. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, yavuze ko abakinnyi bari gukora cyane kandi ko hashyizweho uburyo bushya mu myitozo, burimo kwita ku buzima bwabo […]

Continue Reading

BK Arena yanyomoje iby’igitaramo cya Justin bieber cyari kirimo kwamamazwa.

Bk Arena yanyomoje amakuru avuga ku gitaramo cya Justin Bieber I Kigali. Ubuyobozi bwa Bk Arena bwatangaje ko amakuru y’ibihuha amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Justin Bieber azataramira I Kigali ku wa 23 Gicurasi 2026. Ni itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa 26 Werurwe 2026. Bk Arena yanditse iti”Turabamenyesha ko […]

Continue Reading

Senegal igiye gukora umutambagiro yerekana Igikombe cya Africa (AFCON) ikirimo kuburanira.

Mbere y’uko hakinwa umukino w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal na Peru, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal (FSF) ryateguye umutambagiro w’Igikombe cya Afurika mu rwego rwo kwerekana ko rutemeranya n’umwanzuro wo kugiha Maroc. Ku wa 17 Werurwe 2026, Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kemeje ko Igikombe cya Afurika cyegukanywe na Sénégal icyamburwa, […]

Continue Reading

Israel yishe undi muyobozi ukomeye mu Gisirika cya Iran.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko binyuze mu gitero cy’indege yishe umugaba w’ingabo za Iran (Revolutionary Guard Corps) zirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri. Ni mu gitero IDF yagabye mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2026 cyari kigambiriye kwica abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Iran nk’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yabishimangiye mu mashusho. […]

Continue Reading

U Bwongereza: Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani hashyizweho Musenyeri w’umugore.

Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani mu Bwongereza, hashyizweho Musenyeri w’umugore uwo akaba ari Sarah Mullally. Mullally yimitswe ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki tariki 25 Werurwe 2026, nk’umugore wa mbere ubaye umuyobozi w’ikirenga mu by’umwuka w’Abangilikani ku Isi, mu muhango wabereye muri katedrali ya Canterbury, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’icyo gihugu. Uwo mugore wahoze ari umuforomo […]

Continue Reading

Amerika yategetse Iran kwemera ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yategetse Iran kwemera ibiganiro itabyemera ikaraswa mu buryo bwo kuyisenya. Perezida Donald Trump yateguje Iran kwemera ingingo 15 kugirango irangize intambara zo mu Burasirazuba bwo hagati. Ushinzwe itangazamakuru rya Leta ya Washington, Karoline Leavitt yavuze ko Iran nitemera ko yatsinzwe intambara, hari gahunda yo kuyisenya burundu. Ntabwo Iran ikozwa ibyo guhagarika […]

Continue Reading

Rwamagana: Umugore ukekwaho kwica umugabo we arashinja inshuti ye kuba nyirabayazana.

Umugore wari utuye mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana yabwiye Urukiko ko umugabo yari abereye inshoreke ari we wamugiriye inama yo kwica umugabo we ndetse akaba ari we wamuguriye icyuma yakoresheje Nyirahabiyaremye Agnes utuye mu Mudugudu wa Gishaka Akagari ka Bujyujyu ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2025, yaburanishijwe n’urukiko Rwisumbuye rwa […]

Continue Reading

Gen. Muhoozi yashimangiye ko ashyigikiye Israel mu ntambara ya Iran.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ari inyuma ya Israel mu ntambara iki gihugu kigiye kumara ukwezi gihanganyemo na Iran ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabitangaje mu gitondo cyo ku wa 26 Werurwe 2026 mu butumwa bwinshi uyu muyobozi yabyutse ashyira kuri X. Ati “Twifuza ko intambara yo […]

Continue Reading

Umuhanzi Chike yahishuyeko mama we yamubujije Gushaka umugore Udakora.

Chike uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, yatangaje ko nyina yamugiriye inama yo kutazigera ashaka umugore udafite akazi nubwo yaba amukunda. Ibi Chike yabigarutseho mu kiganiro cya podcast kizwi nka Ada’s Room. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Egwu’ na ‘Running (To You)’ yavuze ko nyina yamusabye kutazigera akora ikosa ryo kurongora umukobwa ukomoka mu […]

Continue Reading

Kenya: Hatabuwe imirambo igera kuri 32 yiganjemo iy’abana.

Imirambo igera kuri 32, yiganjemo iy’abana, yakuwe mu mva rusange iri mu mujyi wa Kericho mu burengerazuba bwa Kenya, mu gihe iperereza rikomeje kuri uku gutahurwa kwayo kumije benshi. Gutabururwa kw’iyi mirambo byakozwe nyuma y’uko polisi ibonye icyemezo cy’urukiko cyo kutabururwa kw’imirambo 14 byemezwaga mbere ko ari yo yashyinguwe aho hantu. Umuganga wa leta ushinzwe […]

Continue Reading

Rubavu: abantu batatu bagwiriwe n’urukuta rw’inzu.

Abaturage batatu bo mu Karere ka Rubavu bagwiriwe n’inzu nyuma y’imvura nyinshi yaguye umunsi wose ku wa 25 Werurwe 2026. Ibi biza byabereye mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza ho mu Mudugudu wa Rebero, ku isaha ishyira saa 18h00’. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette yavuzeko inzu yasenyutse ari iyakodeshwaga n’umugore w’imyaka 33. […]

Continue Reading