Burundi: Umugore yafatanywe umurambo w’umwana we mu ivalisi bikekwako ariwe wamwiyiciye.

NEWS

Umugore yafatiwe mu mujyi wa Ngozi afite umurambo w’umwana we, bikavugwa ko yamwishe umurambo akawushyira mu ivalisi.

Uwo mugore yafatiwe mu mujyi wa Ngozi mu Ntara ya Butanyerera, mu gito cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026. Amakuru avuga ko yari afite umurambo w’umwana we uri mu ivarisi nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’i Burundi cyitwa Jimbere Magazine.

Abaturage bavuga ko uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 20, yishe umwana we w’imyaka ibiri, umurambo we awushyira mu ivalisi arayifunga.

Amakuru avuga ko Abaturage baturanye n’uwo muryango aribo bamufashe bamushyikiriza Polisi ikorera mu mujyi wa Ngozi. Inzego z’ umutekano zatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyatumye uwo mugore yica umwana we ndetse n’icyatumye umurambo awushyira mu ivalisi. ‎

‎ubuyobozi bwasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hagaragara ibimenyetso by’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. ‎ ‎ ‎

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *