Kuki abakobwa benshi banga urunuka abahoze ari abakunzi babo?

Ubusanzwe,abakobwa ntibakunze kurangwa n’urwango rukabije cyangwa umujinya,ariko biratangaje uburyo bisanga bafite urwango rudasanzwe banga abahoze bari kumwe nabo mu rukundo,ndetse bamwe birabangiza. Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi  bwakozwe byerekana ko,abakobwa benshi bashobora kwanga  abahoze ari abakunzi babo,ndetse bakifuza kutongera guhura nabo kugera ku mpera y’ubuzima bwabo. Bamwe bagira agahinda gakabije,abandi bakarwara indwara zirimo igifu kubera kunanirwa […]

Continue Reading

Abakoresha ‘Bus’ rusange mu Mujyi wa Kigali biyongereyeho 35%

Abaturage bakoresha ‘Bus’ rusange mu Mujyi wa Kigali biyongereyeho 35% nyuma y’amavugurura amaze iminsi akorwa mu rwego rwo kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. bi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuganiriza urubyiruko mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye i […]

Continue Reading

Nyabihu: inzego z’umutekano ziri gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we amukase ijosi.

Ahishakiye Théogène w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyabihu arimo gushakishwa, akekwaho kwica umugore we witwa Uwanyagasani w’imyaka 26, amukase ijosi akoresheje umuhoro. bi byabereye mu Murenge wa Karago, Akagari ka Kadahenda ho mu mudugudu wa Gihira, ku wa 7 Gicurasi 2026. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamije aya […]

Continue Reading

Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi.

Mu gihe isi y’umupira w’amaguru ikomeje kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, umuhanzikazi Shakira yamaze gukura urujijo ku ndirimbo nshya yari amaze iminsi ateguza, ahamya ko ari yo ndirimbo yihariye ya ‘FIFA World Cup 2026’ ndetse anayihuriramo n’icyamamare muri Afrobeats, Burna Boy. Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ikomeza kongera ibyishimo […]

Continue Reading

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bari mu maboko ya RIB bazira gukomeretsa umuyobozi.

Abana babiri b’abakobwa biga mu Ishuri EAV Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita umukozi ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (Animatrice) muri iri shuri, bakamukomeretsa mu mutwe. Iki gikorwa cy’urugomo gikekwa kuri aba bana, cyabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki indwi Gicurasi 2026 mu Murenge wa Rukira ahaherereye iri […]

Continue Reading

Yabeshye abaturage ko azabazanira amabuye mu isanzure.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe umugabo witwa Jonathan Ahimbisibwe wo mu gace ka Makindye, akurikiranyweho ibikorwa byo kwiyitirira umwuga w’umuhanga mu by’isanzure (astronaut) kugira ngo ashuke abaturage. Uyu mugabo ashinjwa kwakira amafaranga y’abantu batandukanye ababwira ko ashobora kubagezaho amabuye akomoka ku kwezi. Polisi ivuga ko ayo masezerano yakoreshwaga nk’amayeri yo kubambura amafaranga. Bamwe mu […]

Continue Reading

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasabwe ibisobanuro ku bibazo uruhuri biri mu buhinzi.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza uko Guverinoma izakemura ibibazo bikigaragara mu ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi. Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagezaga ku Nteko Rusange raporo yakozwe ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda byo kuva ku itariki ya mbere Nyakanga 2024 kugeza […]

Continue Reading

Ku nshuro ya mbere ye, Umuhanzi Olamide agiye gutaramira i Kigali.

Umuraperi w’icyamamare Olamide wo muri Nigeria akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya YBNL, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026. Iki gitaramo kiswe ‘‘Party Next Door: BAL Edition”. Kizabera muri Zaria Court ku bufatanye na RwandAir, Visit Rwanda ndetse na BAL. Olamide […]

Continue Reading

Kimenyi Yves yahamije ko ari mu rukundo n’udi mugore nyuma yo gutandukana na Muyango.

Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko yaba atabanye neza n’umugore we Muyango Claudine, Kimenyi Yves yahamije ko ari mu rukundo n’umugore uba muri Australia wemeje ko banafitanye abana b’impanga. Ibi uyu wahoze ari umukinnyi wa ruhago n’uyu mugore ubusanzwe inshuti ze zizi nka Nana, babigarutseho mu kiganiro cya ‘Live’ kuri TikTok bagiranaga n’uwitwa GodFather. Muri iki […]

Continue Reading

Aimable Karasira wari urangije igihano cy’igifungo yapfuye.

Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rwatangaje ko Aimable Karasira yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge i Kigali. Mu itangazo ryashyizwe hanze tariki ya 07 Gicurasi 2026, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororero (RCS) ruvuga ko Karasira “yafashwe anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi bwo mu mutwe yari asanzwe anywa. RCS ivuga ko itegereje “raporo y’abaganga ku […]

Continue Reading

Rayon Sports yatsinzwe na AS Muhanga, Abafana bataha barakariye abakinnyi babo.

AS Muhanga yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa maze amahirwe yo gusatira APR FC agenda agananuka. Hari mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 aho AS Muhanga yari yakiriye Rayon Sports. Igitego kimwe cya Twizeyimana Martin Fabrice cyo ku munota wa mbere kuri kufura ku […]

Continue Reading