Ahishakiye Théogène w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyabihu arimo gushakishwa, akekwaho kwica umugore we witwa Uwanyagasani w’imyaka 26, amukase ijosi akoresheje umuhoro.
bi byabereye mu Murenge wa Karago, Akagari ka Kadahenda ho mu mudugudu wa Gihira, ku wa 7 Gicurasi 2026.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamije aya makuru avuga ko “uyu mugore w’imyaka 26 yishwe n’umugabo we witwa Ahishakiye Theogene w’imyaka 40 akoresheje umuhoro bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Byaturutse ku makumbirane y’imitungo yo mu muryango.”
Yahamije ko uyu mugabo yahise acika akaba arimo gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane, igihe babona hari ibyo batumvikanaho bakegera inzego z’ubuyobozi zibegereye zikabafasha kuyakemura.
Yanabasabye kandi gutangira ku gihe amakuru y’ingo zibanye mu makimbirane kugira ngo habeho gukumira.
Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu bitaro bikuru bya Kabaya.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

