Abaganga bavuzweho kurangarana umubyeyi uri ku nda “bararegwa kwica”

Abaganga bo ku bitaro bya Nyanza bavuzweho kurangarana umubyeyi uri ku nda umwana we agapfa, bagejejwe imbere y’urukiko bahakana gusiragiza uwo mubyeyi n’ibyaha baregwa. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega abaganga batatu bakorera ku Bitaro bya Nyanza icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, aho buvuga ko basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana agapfa, gusa abaregwa bahakana ibyo baregwa. […]

Continue Reading

Yolande Makolo yagaragaje igituma umuryango uharanirira uburenganzira bwa muntu wibasira u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu utavuze ku Rwanda, akazi kawo katagaragara. Ubutumwe bwa Makolo bwanyuze ku rubuga X kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, bugira buti “HRW ifite uburyo ikora kandi u Rwanda ruhora ari igipimo cyayo kigaragaza ko yakoze neza.” Makolo yanengaga raporo […]

Continue Reading

Hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga ryanditsemo amazina y’abishwe muri Jenoside

Umuryango utari uwa Leta w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, watangije umushinga w’ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwibuka amazina y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umushinga wiswe ‘Inkingi z’Amazina y’Abacu’ wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026. Ugizwe n’amazina agaragara mu buryo bwa 3D agenda agakora inkingi. Ni umushinga wavutse ku gitekerezo cya […]

Continue Reading

Afurika ibyaje umusaruro umutungo ifite yatsinda ibibazo byugarije ubukungu ku Isi-Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuba umugabane ukize ku rwego rw’Isi, ariko ko ikibura ari ukubyaza umusaruro umutungo ifite urimo ingufu zitangiza ibidukikije, amabuye y’agaciro akenewe cyane ku Isi ndetse n’umubare munini w’abaturage bafite imbaraga zo gukora. Yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira hamwe no […]

Continue Reading

Ibihano bitangwa mu nyungu z’utanga menshi – Perezida Kagame yavuze buryo Afurika yamburwa ikanahanwa.

Perezida Kagame yavuze ko ibihano bimaze iminsi bishyirirwaho ibihugu birimo n’u Rwanda, bitaboneye, kuko biba biri mu nyungu za bamwe bitewe n’ibyo bemereye ibihugu bikomeye Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, gifungura inama ya Africa CEO Forum. Abayobozi barenga 2800 bitabiriye iyi nama barimo abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo […]

Continue Reading

Ngororero: Ukora kwa Muganga yatawe muri yombi akekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore wo mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero, usanzwe akora kwa muganga  aho akekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo. Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa RIB kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026, yavuze ko uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB […]

Continue Reading

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90.

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Mu itangazo inzego zishinzwe ubutabazi muri Uttar Pradesh zanyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangaje ko inkubi y’umuyaga yibasiye iyi ntara ku wa 13 Gicurasi 2026. Riti “Ibiza birimo inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura byibasiye Intara ya Uttar […]

Continue Reading

Nyanza:Polisi yafashe itsinda ry’abagabo 3 bakekwaho ubujura bwa moto.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakomeje gukumira abakora ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo n’ubujura bwa Moto. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakomeje gukumira abakora ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo n’ubujura bwa Moto. Ni muri urwo […]

Continue Reading

Polisi yafunze batandatu bakekwaho kubeshya ko bafasha abantu kujya kwiga muri Canada.

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko barwizeza kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada. Ni mu itangazo RNP yashyize hanze ku wa 13 Gicurasi 2026. Mu itangazo RNP yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no […]

Continue Reading

Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wo gufungura DJ Toxxyk.

Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku rubanza rwa Shema Arnaurd De Bosscher wamenyekanye mu kuvangavanga imiziki uzwi nka DJ Toxxyk. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubu bujurire bwagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. DJ Toxxyk yakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye […]

Continue Reading

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe.

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum), itegerejwemo Abakuru b’Ibihugu batandatu, barimo n’u Rwanda Paul Kagame. Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, aho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u […]

Continue Reading