Yolande Makolo yagaragaje igituma umuryango uharanirira uburenganzira bwa muntu wibasira u Rwanda.

NEWS

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu utavuze ku Rwanda, akazi kawo katagaragara.

Ubutumwe bwa Makolo bwanyuze ku rubuga X kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, bugira buti “HRW ifite uburyo ikora kandi u Rwanda ruhora ari igipimo cyayo kigaragaza ko yakoze neza.”

Makolo yanengaga raporo HRW yashyize hanze ku wa 13 Gicurasi, ishinja ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kwica abasivili, kubashimuta no gufata ku ngufu abagore mu Mujyi wa Uvira, kuva tariki ya 10 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 17 Mutarama 2026.

Ni kenshi Leta y’u Rwanda yagaragarije umuryango mpuzamahanga ko nta ngabo zarwo ziri mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko icyo rwakoze ari ugushyira ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kugira ngo ibibazo byo muri iki gihugu cy’abaturanyi bitarugeramo.

Yagaragaje ko mu burasirazuba bwa RDC hakorera umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ko ukorera hafi y’umupaka, bityo ko iki gihugu cyagombaga gushyiraho ubwirinzi bukumira icyo kibazo.

Muri Mutarama 2025, imitwe y’ingabo irimo FDLR yarashe mu Mujyi wa Rubavu ubwo yari ihanganiye na M23 mu Mujyi wa Goma. Ibisasu byinshi mu byarashwe byapfubijwe n’ingabo z’u Rwanda, Abanyarwanda bagaragarizwa iyo hataba harashyizwe ingamba z’ubwirinzi, hari kwangirika byinshi.

HRW yasobanuye ko mu bo waganiriye na bo harimo abayobozi bo mu Burundi na RDC barimo n’abasirikare, ibituma raporo yawo ishidikanywaho cyane kubera ko abo ni bo bahanganye n’abarwanyi ba M23 mu bice birimo Uvira.

HRW yasabye ko nyuma y’iri perereza ivuga ko yakoze muri Werurwe 2026, hakorwa n’irindi ryigenga kugira ngo hagaragare ukuri ku byaha byakozwe mu 2025, ibyo bigashimangira ko itizeye amakuru yatangaje muri iyi raporo.

U Rwanda rugaragaza ko HRW atari isoko y’amakuru yizewe, ishingiye ku nshuro nyinshi uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warwibasiye wifashishije ibinyoma.

Mu 2017, HRW yatangaje ko tariki ya 13 Nyakanga 2017 Abanyarwanda 43 bo mu burengerazuba bw’u Rwanda bishwe, bamwe barashwe n’abapolisi, abandi babanza gukubitwa ndetse ko hari n’ababuriwe irengero, bashinjwa ubujura.

Iyi raporo yiswe ‘All Thieves Must Be Killed’ yatumye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ikora iperereza ryayo, tariki ya 13 Ukwakira 2024 yereka abanyamakuru ko mu bo HRW yatangaje ko bishwe harimo abakiri bazima, abandi bigaragara ko bapfuye urupfu rusanzwe.

HRW inengwa kubura ubunyamwuga mu bijyanye no gutangaza raporo, kuko iyo bigaragaye ko yabeshye cyangwa ikabona ko yahawe amakuru y’ibinyoma, idashobora kubyemera ngo iyabikosore.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *