Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe.

NEWS Politics

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum), itegerejwemo Abakuru b’Ibihugu batandatu, barimo n’u Rwanda Paul Kagame.

Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, aho ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, bayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko “Nyakubahwa Mamadi Doumbouya, Perezida wa Repubulika ya Guinea, yageze mu Rwanda yitabiriye Africa CEO Forum, izabera i Kigali hagati ya tariki 14-15 Gicurasi.”

Uretse Doumbouya wamaze kugera mu Rwanda, iyi nama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byo ku Mugabane wa Afurika, itegerejwemo abandi Bakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame uzanayifungura ku mugaragaro.

Iyi nama izanitabirwa na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Daniel Chapo wa Mozambique, na Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani wa Mauritania.

Ubuyobozi bw’iri Huriro Africa CEO Forum, ubwo bwavugaga kuri aba Bakuru b’Ibihugu bazaba bari muri iyi nama, bwavuze ko ari “Abayobozi batandatu bahagarariye bimwe mu Bihugu bifite ubukungu buhambaye ku Mugabane, bose bahurije ku ntego imwe: ahazaza ha Afurika hazaterwa inkunga, hubakwe kandi hagatunganywe n’Abanyafurika, abikorera bakaba ari bo bayobora.”

Buvuga kandi ko iyi nama izaba irimo Abakuru b’Ibihugu, aba CEOs n’abashoramari, “aho imiyoborere yo ku rwego rwa politiki y’uyu Mugabane n’abikorera bazagena indi ntambwe y’ahazaza h’iterambere n’ubukungu bya Afurika.”

What do you feel about this post?

100%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *