Umuryango utari uwa Leta w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, watangije umushinga w’ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwibuka amazina y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umushinga wiswe ‘Inkingi z’Amazina y’Abacu’ wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026. Ugizwe n’amazina agaragara mu buryo bwa 3D agenda agakora inkingi.
Ni umushinga wavutse ku gitekerezo cya Ancialla Umubyeyi, utuye mu Mujyi wa Vienna muri Autriche, washakaga kubaka urukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite imiryango isigaye ituye muri Autriche.
Iki gitekerezo cye nticyaje kwemerwa muri icyo gihugu ariko abiganirije Bele Marx na Gilles Mussard basanzwe bakora ibikorwa byo kwibuka birimo ubugeni, bamugira inama yo gukora ikoranabuhanga ry’urwo rukuta aho kugira ngo rube urukuta rwubatse ahantu runaka.
Umubyeyi yasobanuye ko bahise batangira kubaka iryo koranabuhanga riri mu ishusho y’inkingi eshatu zisa n’izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziri i Vienne muri Autriche
Ati “Twatangiranye n’amazina 250 twahawe n’abantu batuye muri Autriche ariko nyuma tubona bidahagije nibwo twasabye gutangira gukorana n’inzibutso zo mu Rwanda kugira ngo dukoreshe amazina yizewe ndetse afite inkomoko izwi, azajya afasha Abanyarwanda bose aho bari kwibuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze iyi ari indi ntambwe yo gufasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwibuka no kwiga amateka.
Ati “Jenoside ntabwo yashakaga kwica abantu gusa, ahubwo yashakaga no gusibanganya umwirondoro wabo, ikazimangatanya amateka yabo no gutesha agaciro ubumuntu, ariko muri iki gikorwa turabona gusubiza agaciro ibyo byose. Gushyiraho izi nkingi z’amazina y’abacu bituma buri zina risubizwa agaciro ndetse rigahabwa umwanya mu mateka yacu dusangiye.”
Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yavuze ko umushinga uhuza ubuhanzi, ikoranabuhanga no kwibuka mu buryo bushya kandi bufite igisobanuro cyihariye.
Ati “Uyu mushinga uzadufasha kwibuka hifashishijwe ikoranabuhanga, kubika ndetse no kwerekana amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni uburyo bwo gukomeza guha agaciro buri zina, buri buzima n’amateka y’abacu. Ni uburyo bwo kwerekana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo.”
Uyu mushinga uzatwara igihe cy’imyaka itanu kugira ngo urangire, aho uzaba ufitemo amazina yose aboneka mu nzibutso ziri mu Rwanda, ndetse nyuma bashobora no kongeraho imyirondoro ya ba nyir’amazina nk’aho bari batuye, imiryango yabo n’ibindi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

