Abaganga bavuzweho kurangarana umubyeyi uri ku nda “bararegwa kwica”

NEWS

Abaganga bo ku bitaro bya Nyanza bavuzweho kurangarana umubyeyi uri ku nda umwana we agapfa, bagejejwe imbere y’urukiko bahakana gusiragiza uwo mubyeyi n’ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega abaganga batatu bakorera ku Bitaro bya Nyanza icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, aho buvuga ko basiragije umubyeyi wari ugiye kubyara umwana agapfa, gusa abaregwa bahakana ibyo baregwa.

Bariya baganga baregwa ni Docteur Dukundane, Munyaneza na Habimana


Bitabye urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 16/10/2025 ahagana saa kumi z’umugoroba bariya baganga bakiriye umubyeyi utwite ngo bamubage kuko yari avuye ku kigo nderabuzima cya Gahombo, maze ageze ku bitaro bya Nyanza bariya baganga baramurangarana aho kumuha ubufasha bwihuse.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ntibakoze ibyo bagombaga gukora.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko bariya baganga basiragije umubyeyi bamwaka fotokopi y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango, akabereka numero z’irangamuntu y’umukuru w’umuryango bo barabyanga.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Byarangiye yibyaje kuko yasiragijwe umwana arapfa.”

Ibyo ubushinjacyaha buvuga burabishingira ku buhamya bw’umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Gahombo, uvuga ko iyo uriya mubyeyi yitabwaho umwana atari gupfa.

Bunabishingira kandi ku buhamya bwa nyina w’uriya mubyeyi wari urwaje umwana we, wavuze ko bariya baganga basiragije umubyeyi kugeza umwana apfuye.

Ubundi buhamya ni ubw’umugabo w’uriya mubyeyi, uvuga ko yaterefonwe yakwa indangamuntu, kandi yari ari kure, maze uriya mubyeyi akanamubwira ko banze kumwakira, abaganga bose bamunyuraho batamwitayeho.

Umushinjacyaha ati “Babe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje batabangamiye ubutabera.”

Dukundane, umwe mu baganga baregwa, Munyaneza na Habimana baburanye bahakana ibyo baregwa.


Bavuze ko mu busanzwe batakira umuntu uko yaje ko ahubwo bakira umuntu bitewe n’uko ababaye (arembye). Bavuze ko ubwo bamaraga kugezwaho uriya mubyeyi bamwakiriye neza, bamwambika ibigenerwa umubyeyi ugiye kubagwa maze haza undi mubyeyi uri kuva cyane, bahita bamuheraho.

Basoje kumubyaza, haza undi mubyeyi na we wari umeze nabi.

Na we bamwitaho, kandi byose ngo byabaga babanje gusobanurira uriya mubyeyi akabyumva, ndetse akabyemera ko babanza abandi kuko ari bo bababaye cyane.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo tutababanza twashoboraga gutakaza abantu babiri ari bo umubyeyi n’umwana.”

Bariya baganga bavuga ko uriya mubyeyi ubarega inda ye yari afite amezi arindwi, nyuma yababwiye ko ashaka kwituma bamushyira ku gitanda abyara umwana unaniwe arapfa.

Bariya baganga kandi bavuga ko nta bugenzuzi bw’ibyangombwa bakora, kuko baba batabishinzwe haba abashinzwe kugenzura ibyangombwa, bityo ko nta wamubajije fotokopi y’indangamuntu.

Umunyamategeko wunganira bariya banganga we yabwiye urukiko ko abakiriya be nta cyaha bakoze, ko uriya mubyeyi yaje baramwakira bagera naho bamushyira muri ‘Tegereza’ (aho umurwayi ashobora gushyirwa isaha n’isaha akaba yakwitabwaho).

Kuri uyu munyamategeko, avuga ko ibyabaye ku bakiriya be ari ibyateye bimeze nka ‘Slogan’ (imvugo) imwe kuko biheruka no kuba ku baganga bo ku kigo nderabuzima cya Busoro i Nyanza.

Uriya munyamategeko akavuga ko abakiriya be bafunzwe n’impamvu atavugira mu rukiko, maze agasaba ko abakiriya be bafungurwa bagasubira mu miryango yabo dore ko batanatoroka ubutabera kuko batuye, ndetse bakagira aho babarizwa.

Abaganga batawe muri yombi muri Mata 2026 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umucamanza atazangaza icyemezo muri uku kwezi kwa Gicurasi, 2026.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *