Bamwe mu bacungagereza bari bamaze amezi 5 bafunzwe barekuwe

  Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko abacungagereza 135 bari bamaze amezi atanu bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu Karere ka Rwamagana bamaze kurekurwa.   Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.   CSP […]

Continue Reading

Ubugambanyi muri FDLR buri guhitana bamwe mu bayobozi bayo

Umwe mu bahoze mu gisirikare cya FDLR witandukanyije nayo aremeza urupfu rwa Ruhinda rwaba rwaratewe n’ubugambanyi bwakozwe n’umwe mubo bari bafatanyije kuyobora uyu mutwe w’iterabwoba Amezi atanu arihiritse hamenyekanye urupfu rutavuzweho rumwe rw’uwari Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR, Colonel Ruhinda Gaby ubusanzwe witwa Protogène Ruvugayimikore. Hagiye havugwa amakuru menshi ku rupfu rwe, aho umutwe […]

Continue Reading

Urujijo : Umwe mu bakekwaho Jenoside mu murenge wa Mukura aratoteza umurinzi w’Igihango

Kayonga Barnabasi usanzwe ari muri komite y’abacitse ku icumu mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro aravugwaho gutoteza umwe mu barinzi b’Igihango wahishe abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.   Amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko Barnabasi avugwaho gukora Jenoside akica abatutsi ndetse akanasahura imitungo yabo. Kuri ubu aravugwaho gutoteza umwe mu […]

Continue Reading

Guhabwa imidali k’umutwe w’ingabo z’u Rwanda, byongereye imbaraga n’ubwitange mu gusohoza ubutumwa “ LT COL Muhizi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, LT Col Andrew Muhizi uyoboye ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo ( Rwanbatt – 2)aratangaza ko kuba ingabo z’u Rwanda zihabwa imidari y’ishimwe bizongerera imbaraga mu gusohoza ubutumwa batumwe. Ni mu muhango wo gutanga imidari y’ishimwe byakozwe n’ishami rya ONU rishinzwe kugarura amahoro, ukaba warabereye […]

Continue Reading

Abatiyumvamo Perezida Paul Kagame, wiswe intwari y’Afrika, bahawe ubutumwa

  U Rwanda rwageneye ubutumwa abanyekongo n’abandi bose  batiyumvamo Perezida w’igihugu cyabo Paul Kagame.   Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije k’urubuga rwa X, avuga ku nkuru iheruka gutangazwa n’i Kinyamakuru cya African Stream.   Nk’uko iy’inkuru ibivuga nuko “mu butumwa buherekeje inkuru y’amashusho y’iki Kinyamakuru, ibaza abantu impamvu Perezida w’u Rwanda, Paul […]

Continue Reading

Imirwano yubuye nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo za SADC n’u Burundi ziri muri Congo

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye bya Mweso na Mabenga muri teritwari ya Masisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko bamwe mu bari hafi yaho babivuga.   Inyeshyamba za M23 zatangaje ko mu gitondo uyu munsi ingabo za leta zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo, ingabo zo mu bihugu bimwe by’ihuriro […]

Continue Reading

Inteko ishinga amategeko muri Ghana iri mu icuraburindi

  Ikigo gishinzwe Ingufu muri Ghana, Electricity Company of Ghana (ECG), ku wa Kane cyakupiye amashanyarazi Inteko Ishinga Amategeko kubera umwenda wa miliyoni $1.8 ikibereyemo. Byatumye ibiganiro ku ijambo rya Perezida ryerekana uko igihugu gihagaze bihagarara.   Video yasangijwe n’ibitangazamakuru byaho yerekana abadepite mu cyumba cyijimye baririmba bati: “Dumsor, dumsor”, bivuze ko umuriro w’amashanyarazi mu […]

Continue Reading

Abagaba b’Ingabo zoherejwe na SADC mu nama idasanzwe I Goma

  Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi,bahuriye mu nama I Goma,kuri uyu wa kane.   Uwa mbere wakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ni Umugaba w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Gen. Jacob […]

Continue Reading

Béatrice Munyenyezi yongeye gutakambarira umucamanza asaba kurenganurwa

  Ubushinjacyaha bwasabye ko Béatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafungwa burundu, abunganizi be basaba ko yarekurwa.   Byasabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare ubwo Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahaga ijambo impande zombi.   Mu gihe mu iburanisha ryabanje ijambo […]

Continue Reading

U Bubiligi bwateye ishoti icyifuzo cya Tshisekedi

  Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yimye amatwi Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasabiye u Rwanda ibihano, ubwo yari yongeye kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.   Tshisekedi yageze mu Bubiligi ku wa 28 Gashyantare 2024. Yari avuye i Luanda muri Angola, aho yaganiriye na mugenzi we, Joăo […]

Continue Reading