Connect with us

NEWS

Congo yasabye amahanga kutajenjekera u Rwanda

Published

on

 

Umuvugizi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko RDC itazigera na limwe ijya mu biganiro na M23 ndetse asaba amahanga guhagurukira u Rwanda akarufatira ibihano bikomeye. Ni mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru cy’Abongereza BBC.

 

Muri icyo kiganiro yahakanye ibivugwa ko Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Jean Pierre Bemba aherutse kujya i Goma mu mugambi wo kuganira n’abarwanyi ba M23. Muyaya yongeye kwemeza ko Guverinoma ya RD Congo, itazigera iganira n’umutwe wa M23.

Umuvugizi wa RDC Patrick Muyaya katembwe

Kuri Jean Pierre Bemba yavuze ko urugendo rwe rwari urwo guhumuriza abaturage b’i Sake igerwa amajanja na M23, no kubizeza umutekano urambye.Yakomeje avuga ko amahanga akwiriye kotsa u Rwanda igitutu no kurufatira ibihano kuko arirwo rufasha uwo mutwe.

Ati “Icyo turimo gusaba amahanga kiroroshye. Ni uko bashobora gukoresha ibihano mu kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rureke ibyo rukomeje gukora mu burasirazuba bwa DRC.”

Muyaya yongeyeho ko “M23 ntibaho, ni igikoresho, igisirikare cy’u Rwanda ni cyo gikora.”

Yavuze ko ibihugu bikomeye bifite amakuru y’ubutasi ko u Rwanda rufasha M23, ko ibyo byanagarutsweho muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda rwumvikanye kenshi rwamagana ibyo gufasha M23, rugaragaza ko Guverinoma ya Congo ariyo ifite urufunguzo rwo guhagarika imirwano binyuze mu biganiro n’abo barwanyi.

 

Kuba leta ya DR Congo yaranywanye na FDLR, umutwe urwanya leta ya Kigali, ni kimwe mubyo u Rwanda ruvuga ko ari “umuzi w’ikibazo.”

Umutwe wa M23 wo utsimbaraye ku biganiro na Leta ya Congo kugira ngo ibibazo byatumye begura intwaro bishyirweho akadomo.

 

Kugeza ubu imirwano irakomeje muri teritwari z’Intara ya Kivu ya Ruguru aho umutwe wa M23 ukomeje kurusha imbaraga ingabo za Leta zifatanyije na MONUSCO, SADC, Abarundi, FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro b’abazungu