Connect with us

Worldwide

Ya drone yarashe abasirikare ba M23 dore n’ibindi yakoze

Published

on

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ryasohoye ifoto itanga ishusho y’ingaruka z’igitero cya drone rivuga ko ari iyo mu bwoko bwa CH-4 yerekana inzu yasenyutse igisenge ahantu iri huriro ritatangaje.

 

Amakuru agera kuri BBC yemeza ko ibitero by’indege za gisirikare za DR Congo byaramutse kare kuri uyu wa gatanu mu bice bitandukanye bigenzurwa na M23 muri teritwari ya Masisi.

 

Iyi foto yatangajwe na AFC ‘niyo ya mbere’ ibonetse isa n’itanga ishusho y’ubukana bw’ibi bitero bimaze iminsi bivugwa.

 

AFC ivuga ko izo ndege “zibasira zibigambiriye ahantu h’abasivile”, igashinja kandi leta ya Kinshasa kurenga ku gahenge kumvikanywe, n’ubwicanyi.

inshasa ntacyo iravuga ku byo AFC n’umutwe wayo wa gisirikare M23 bayishinja.

 

Gusa igisirikare cya leta (FARDC) kivuga ko kiri mu ntambara n’umutwe wa M23 wateye iki gihugu, kandi ko ubu kigiye gufatanya n’ingabo zo mu bihugu bya SADC zamaze kuhagera ngo barwanye M23.

 

Kuwa gatatu, M23 yemeje ko abakomanda bayo babiri bishwe mu bitero by’ingabo za leta, ivuga ko bishwe batari ku rugamba ndetse ibyita “ubwicanyi bugambiriye”.

 

FC na M23 bavuga ko “bumvise ubutumwa” burimo gutangwa muri ibi bitero, kandi ko “bazasubiza mu buryo bwa kinyamwuga”.

 

Amakuru amwe avuga ko kugeza FARDC irimo gukoresha cyane cyane ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi na za drone mu kurasa ahantu hari ibirindiro bya M23 mu duce igenzura muri Masisi na Rutshuru.

 

Umwaka ushize nibwo FARDC yakiriye drone zo mu bwoko bwa CH-4 nk’uko byavuzwe n’urubuga Africa Intelligence rwandika ku makuru y’igisirikare n’ubutasi.

 

Drone za CH-4 zaguzwe kandi n’ibindi bihugu bya Africa birimo Algeria, Misiri, Nigeria, Maroc na Ethiopia mu kuzifashisha mu bwirinzi cyangwa kurasa ku hantu bifuza.

Drone yo mu bwoko bwa CH-4