APR FC na Rayon Sports mu zitujuje ibisabwa Amakipe atanu yahawe ibyangombwa adaciwe amande

Sports

Biciye mu gashami gashinzwe gutanga impushya zemerera amakipe kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Club Licensing], Bugesera FC yimwe icyangombwa mu gihe APR FC na Rayon Sports zasabwe kuzuza ibisabwa kugira ngo zihabwe impushya zuzuye.

Mu gihe shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, izatangira muri Nzeri uyu mwaka, amakipe amwe yamaze kumenyeshwa ibyo agomba kuzuza kugira ngo ahabwe ibyangombwa byuzuye biyemerera kuzitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Biciye mu bashinzwe gutanga impushya zemerera amakipe gukina amarushanwa muri Ferwafa [Club Licensing], amakipe atanu arimo Amagaju FC, Police FC, Musanze FC, Marines na Rutsiro FC, ni yo yonyine yahawe impushya zuzuye [Licence granted].

Andi yose asigaye uretse Bugesera FC yimwe uru ruhushya, yahawe uruhushya rw’agateganyo ariko abwirwa ibyo agomba kunoza mbere y’uko umwaka w’imikino 2025/2026 utangira ndetse acibwa amande.

Kiyovu Sports na AS Muhanga, zabwiwe ko zigomba gutanga amande y’uko zitegeze zitandukanya Umuyobozi Mukuru [CEO] n’Ushinzwe Imari. Ni inshingano zikorwa n’umuntu umwe muri buri kipe muri aya kandi buri kipe igomba kugira CEO n’Ushinzwe Imari.

Bugesera FC yo yimwe uruhushya, kubera ko itigeze igaragaza ibijyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubwishingizi bw’abakinnyi n’abatoza. Ntiyigeze kandi igaragaza umuganga uzavura ikipe.

Gicumbi FC, Rayon Sports na APR FC, zahawe impushya ariko zicibwa amande y’uko zitegeze zigaragaza amasezerano zagiranye n’abashinzwe Stade zizajya zakiriraho imikino. Zasabwe kubinoza mbere y’uko shampiyona itangira.

Mukura VS, yahawe uruhushya rw’agateganyo ariko na yo icibwa amande kuko itabashije kuzuza ibijyanye n’ibyangombwa by’umuganga ufasha abakinnyi [Physiotherapist]. Iyi kipe yagaragaje icyangombwa cyarangije igihe.

Gasogi United yahawe uruhushya ariko icibwa amande y’uko itigeze igaragaza umutoza wungirije ahubwo ikaba yaragaragaje amasezerano y’umutoza mukuru w’ikipe y’abato.

Gorilla FC yo yaciwe amande yo kuba nta mutoza wungirije yigeze igaragaza. Amakuru avuga ko Sibomana Abouba wungirije Kirasa Alain, nta byangombwa byemewe agira.

AS Kigali yahawe uruhushya ariko inacibwa amande y’uko itigeze igaragaza ibiro bya yo ndetse ikaba itarigeze igaragaza amasezerano yagiranye n’ushinzwe stade yagaragaje ko izakiriraho imikino ya yo.

Etincelles FC na yo yahawe uruhushya ariko icibwa amande y’uko hari ibyo itaruzuza. Amakipe atujuje ibisabwa byose, yasabwe kuba yamaze kubyuzuza bitarenze tariki ya 13-14 Kanama 2025.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *