Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora guhura n’akaga gakomeye, mu gihe yakomeza kwinangira akanga gusinya amazerano yo guhagarika intambara bahanganyemo.
Trump yabitangaje unyuze ku rubuga rwa Truth Social kuri iki Cymweru, avuga ko igihe gikomeje kugenda ndetse ko bigabanya amahirwe ya Iran yo gusinya amasezerani yo guhagarika intambara.
Iran ihakana ko yanze gusinya amasezerano y’amahoro, ahubwo ikavuga ko Amerika yananiwe gusubiza ku byifuzo Iran iherutse kuyisubiza Kugira ngo ibiganiro bikomeze ndetse igashimangira ko Amerika ikomeje kwifuza ibihambaye binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.
Al Jazeera yatangaje ko Trump yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu baganira ku ruzinduko aherutse Kugirira mu Bushinwa ndetse bemeranya ko bashobora gusubukura ibitero kuri Iran mu gihe yakomeza kwinangira.
Ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz abasesenguzi mu by’ubukungu batangaza ko Iran ifite intego yo gucunga uyu muhora mu buryo bwemewe n’amategeko bikazafasha ibihugu byose kuba byawukoresha.
Ibihugu bitandukanye bikomeje kwiyegereza Iran Kugira ngo ibafashe gutambutsa ibikomoka kuri peteroli muri uyu muhora mu rwego rwo guhangana n’ibiciro byabyo bikomeje gutimbagira.
Ikinyamakuru, Mehr news agency, gikorera imbere muri Iran cyatangaje ko ubwato bw’u Bushinwa bwatangiye gutambuka nyuma yo kwemeranya na Iran uburyo ubu bwato bushobora gutambuka.
Iherezo ry’intambara Amerika na Israel bashoje kuri Iran kuva ku wa 28 Gashyantare 2026 rikomeje kwibazwaho, ni nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro byitezweho guhagarika iyi ntambara bikomeje kugenda buhoro.

Perezida wa Amerika Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu bafite umugambi wo gusubukura ibitero kuri Iran.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

