Umwe mu bayobozi bakomeye mu Bwongereza yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatangiye gutekereza uburyo bwiza bwo kwegura ku mwanya we kubera ibibazo bya politiki bikomeje kwiyongera mu ishyaka rye.
Keir Starmer utaramara imyaka ibiri ayoboye u Bwongereza, Guverinoma ye ikomeje guhura n’ikibazo cyo gutakarizwa icyizere n’abaturage no kutumvikana kw’abagize Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza.
Starmer ashinjwa umusaruro muke mu guhangana n’ibibazo u Bwongereza buri gucamo ndetse bigahuzwa no kuba mu matora yo mu nzego z’ibanze aherutse, Ishyaka ry’Abakozi ritarabonye imyanya myinshi.
Inkuru ya Daily Mail yatangajwe ku wa 16 Gicurasi 2026 ivuga ko umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Starmer yahamije ko uwo mugabo ari gutekereza uko yegura mu buryo bwiza kuko yumva neza uburemere bw’ikibazo gihari.
Uwo muyobozi yagize ati “Yamaze kubona ko uko ibintu bimeze uyu munsi bidashobora gukomeza gutyo. Rero arashaka kubanza kwitegura kwegura mu buryo bwiyubashye kandi bushingiye ku mahitamo ye. Ni we uzishyiriraho igihe kiboneye agomba kubikorera.”
Ntabwo haramenyekana igihe itangazo ry’ubwegure bwa Keir Starmer rishobora gusohokera, gusa abo hafi ye bagaragaza ko ashobora kuba yaragiriwe inama yo gutegereza amatora azabera mu gace ka Makerfield yo gutora umudepite uzagahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko uzasimbura uherutse kwegura.
Ni amatora azaba ku wa 18 Kamena 2026 ndetse uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Manchester, Andy Burnham arahabwa amahirwe yo kuba yatorwa agasubira mu nteko ahagarariye ako gace kandi ibyo bamwe bavuga byamuha amahirwe akomeye yo kujya ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi.
Igitutu cy’abasaba kwegura kwa Keir Starmer cyarushijeho kwiyongera nyuma y’uko abaminisitiri bane muri Guverinoma beguye muri iki cyumweru harimo na Wes Streeting wari Minisitiri w’Ubuzima bivugwa ko ashobora kuba ashaka kuzasimbura Keir Starmer.
BBC yatangaje ko nibura abadepite barenga 80 bo mu Ishyaka ry’Abakozi bamaze gusaba mu buryo butaziguye cyangwa bwihariye ko Minisitiri w’Intebe Starmer yegura.
Gusa haracyari abandi badepite n’abaminisitiri bungirije barenga 100 basinye inyandiko igaragaza ko iki atari igihe cyo gushaka undi muyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi.
Nubwo bimeze gutyo, Starmer we ku giti cye yakomeje kugaragaza ko adateganya kwegura.
U Bwongereza bumaze igihe buhura n’ihindagurika rikomeye muri politiki kuva bwava mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu 2016.
Mu myaka umunani yakurikiyeho, abayobozi bane b’ishyaka ry’Aba-Conservateurs basimburanye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mbere y’uko Starmer ajya ku butegetsi barimo Theresa May, Boris Johnson, Liz Truss, Rishi Sunak, ariko beguye bitamaze kabiri.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

