Umusifuzi wagaragaye akubita umugeri umukinnyi wa Mukura ashobora gufatirwa ibihano.

NEWS Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yamaze kurega umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul wakubise myugariro wayo umugeri mu bugabo, mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Uyu mugeri watewe Mbonyamahoro Serieux watumye uyu mukinnyi ajyanwa kwa muganga.

Ibi byabaye mu mukino Mukura VS yatsindiwe mu rugo na Rutsiro ibitego 2-1. Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026.

Ubwo uyu mukino, wari ugeze ku munota wa 79, Ikipe ya Rutsiro Fc yahawe penaliti, nyuma y’aho Maniraho Destin azamukanye umupira akanyerera ariko umusifuzi wa kabiri wungirije, Nsengiyumva Jean Paul avuga ko Niyonzima Eric yamukoreye ikosa.

Mbonyamahoro Serieux yagiye yiruka ajya gusobanuza, umusifuzi amutera umugeri mu bugabo, anahabwa ikarita y’umutuku.

Izi mvururu kandi zatumye umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius na we ahabwa ikaruta y’umutuku ubwo yajyaga gusobanuza abasifuzi nyuma y’umukino.

Mu kirego Mukura VS yatanze, yavuze ko ku munota wa 40 myugariro Niyonzima Eric yaretse ngo umupira urenge maze umukinnyi wa Rutsiro amukinira nabi ariko umusifuzi atanga penaliti ya Rutsiro.

Ni mu gihe umunyezamu Nicholas Sebwato na Hakizimana Zuberi bagiye gusobanuza umusifuzi abaha amakarita y’umuhondo.

Ku munota wa 80, Rutsiro yahawe penaliti ya kabiri, nyuma y’aho Niyonzima Eric ivuga ko atakoze ku mukinnyi wa Rutsiro nubwo yahawe penaliti yahinduye umukino kuko yavuyemo igitego cya kabiri.

Mbonyamahoro Serieux yirukanyiye ku musifuzi ajya ku mubaza ku by’icyemezo afashe, umusifuzi amukubita umugeri mu bugabo, anahabwa ikarita y’umutuku.

Muri iki kirego, Mukura yasabye kurenganurwa ku karengane kakorewe umukinnyi wayo, isaba kandi ko Hakizimana Zuberi na Sebwato bakurirwaho ikarita y’umuhondo bahawe, n’iy’umutuku yahawe umutoza Nshimiyimana Canisius.

Mbonyamahoro Serieux yajyanwe kwa muganga nyuma yo gukubitwa umugeri mu myanya y’ibanga n’umusifuzi

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *