Connect with us

Sports

Amakuru mashya kuri Rainford Kalaba wakoze impanuka y’imodoka ikomeye

Published

on

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia yakoze impanuka ikomeye ari kumwe  n’umukunzi we ahita apfa.Umukinnyi Rainford Kalaba w’Umunya-zambia Wamenyekanye cyane muri TP Mazembe  inkuru zavuze ko yitabye Imana azize impanuka we n’umukunzi we ariko Minisiteri y’ubuzima muri Zambia yavuze ko ari muri koma.

Uyu mukinnyi Kalaba yakoze impanuka y’imodoka ikomeye yari kumwe n’umukobwa bivugwa ko yari umukunzi we ni nawe warutwaye imodoka wahise ahasiga ubuzima bayikoreye mu muhanda wa Lusaka-Kafue nkuko tubikesha ikinyamakuru Zambiafootball.comAmakuru ava kuri UTH (University Teaching Hospital) ibitaro Rainford Kalaba yajyanywemo amaze gukora impanuka avuga ko atarashiramo Umwuka ahubwo ari muri coma ararembye cyane.

Rainford Kabila ni umukinnyi w’ibigwi yafashije ikipe y’igihugu ya Zambia gutwara igikombe cya Afrika cya 2012 ,uzwi cyane mu ikipe ya TP Mazembe dore ko yayikiniye kuva 2021-2023 yatwaranye nayo ibikombe icyenda birimo igikombe cya CAF Champions League na CAF confederation Cup .

Zambia's midfielder Rainford Kalaba controls the ball during the African Cup of Nations final football match between Zambia and Ivory Coast on...

Abaganga bo muri ibi bitaro batangaje ko hakiri amahirwe ko uyu mukinnyi yakira.