Angola: Petro de Luanda yateye mpaga 1º de Agosto yabuze ku kibuga.

NEWS Sports

ikipe ya 1º de Agosto yatewe mpaga na Petro de Luanda mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wagombaga kuba ku wa 22 Werurwe 2026 ariko iyi kipe ikabura ku kibuga

Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 22 Werurwe 2026, aho 1º de Agosto yashakaga ko uyu mukino wayo ukinirwa kuri Stade yayo França Ndala ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Angola rikawushyira kuri Stade yitiriwe Tariki 11 Ugushyingo.

Ku munsi w’umukino ikipe ya 1º de Agosto yagiye kuri Stade yayo França Ndala aho yifuzaga ko umukino ubera maze Petro de Luanda yo ijya kuri Stade yitiriwe Tariki 11 Ugushyingo ahari n’abasifuzi mu gihe nta musifuzi wari kuri stade yariho 1º de Agosto.

Nk’uko bisanzwe bigenda mbere y’umukino, ikipe ya Petro de Luanda yari ku kibuga cyemejwe nk’icyakira umukino, yarishyuhije, igihe cyo gutangira umukino Saa Kumi n’Igice zo mu Rwanda, kigeze isohokana n’abasifuzi bategereza iminota 15 uhereye isaha umukino wari utangiriraho irangiye batera 1º de Agosto mpaga y’ibitego 3-0

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *